Perezida wa Ukraine yavuze ko igihugu cye cyonyine ari cyo cyashobora guhagarika u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky yemeje ko igihugu cye cyonyine ari cyo cyashobora guhagarika ingabo z’u Burusiya zimaze ukwezi n’igice zikigabaho ibitero.

Mu butumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 13 Mata 2022, Perezida Zelensky yasobanuye umugambi u Burusiya bwari bufite ubwo bwatangizaga ibitero, ariko bukananirwa kuwugeraho.

Yagize ati: “U Burusiya bwatangije intambara yagutse tariki ya 24 Gashyantare 2022. Ubu tugeze muri Mata. U Burusiya bwari bwariyemeje gufata Ukraine mu minsi itanu. Cyari igihe ntarengwa bihaye cyo kurandura igihugu cyacu no gusenya demukarasi yacu gusa ntabwo bwari buzi uwo burwanya.”

Yakomeje agira ati: “U Burusiya ntibwari buzi uburyo twakomeye ku bwigenge bwacu. Twahanganye n’Abarusiya mu buryo burenze ubwo bibwiraga. Twasenye intwaro zabo n’ibikoresho by’igisirikare biruta iby’ibisirikare bya bimwe mu bihugu by’i Burayi. Gusa ibi ntabwo bihagije.”

Yasobanuye ko impamvu ibyo Ukraine yakoze bidahagije, ari uko u Burusiya bugifite ubushobozi bwo kugaba ibitero muri iki gihugu, no mu bindi avuga ko buteganya kuzatera birimo: Poland, Moldova, Romania na Leta za Baltic, mu gihe igihugu cye cyaba kidatsinze uru rugamba.

Ati: “Amashusho ya Bucha na Mariupol yagaragaje umugambi nyakuri w’u Burusiya ku Isi yose. Wahagarikwa gusa n’ingabo. Bigomba gukorwa aka kanya.”

Perezida Zelensky yavuze ko Ukraine ikeneye izindi ntwaro, kandi nizitaboneka, ngo amaraso azakomeza kumeneka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yagize ati: “Ukraine ikeneye intwaro. Dukeneye intwaro ziremereye zirasa kure, dukeneye imodoka z’imitamenwa, dukeneye intwaro zirinda ibitero byo mu kirere n’indege z’intambara.”

Yashyize ahagaragara urutonde rw’intwaro Ukraine ikeneye zirimo: Artillery 155mm, Artillery Shells 152mm, Grad, Smerch, Tornado cyangwa M142 HIMARS, ibifaru bya T-72 cyangwa ibindi bimeze kimwe byakorewe muri Amerika cyangwa mu Budage, intwaro zirasa indege za S-300, BUK cyangwa izindi zakorewe i Burayi n’indege z’indwanyi.

Yagize ati: “Mu gihe nta zindi ntwaro, iyi ntambara izakomeza kuba urwogero rw’amaraso, amakuba akwire, ububabare n’iyangirika. Mariupol, Bucha, Kramatork-urutonde ruzakomeza.”

Ku wahagarika iyi ntambara, Perezida Zelensky yavuze ko Ukraine yonyine ari yo yabibasha mu gihe yaba ibonye intwaro ziremereye. Ati: “Nta wahagarika u Burusiya keretse Ukraine mu gihe yaba ibonye intwaro ziremereye.”

Kuva u Burusiya bwatangiza ibi bitero tariki ya 24 Gashyantare 2022, Perezida Zelensky yakomeje gusaba intwaro ziremereye zirimo indege z’intambara ndetse n’ibifaru.

Gusa ibihugu byo mu burengerazuba bimubwira ko bishyigikiye Ukraine, bimwemerera gusa imodoka z’imitamenwa, imbunda ntoya n’izirasa kure zizwi nka long-range artilleries.

Abona mu gihe intwaro asaba Ukraine izihawe, yashobora guhangana n’ingabo z’u Burusiya yemeza ko zifite ibifaru byinshi cyane, hamwe n’izindi ntwaro ziremereye.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida wa Ukraine yavuze ko igihugu cye cyonyine ari cyo cyashobora guhagarika u Burusiya
    Niba abishoboye se aravuza induru y’iki atabaza abamushoye mu ntambara ku nyungu zabo.
    Ubwo kandi aratuka Putin asaba abanya Burayi na Amerika ngo bafatire Uburusiya ibihano ari ko akomeza gucuruzanya n’Uburusiya bamwishyura kubera gaz ica muri Ukraine ijya mu Burayi. Escroc kabisa.
    Igihugu azakigira umuyonga yigendere.
    Ubundi se baba abanyamerika cyangwa abanya Burayi ni he bagiye hakaba amahoro??? Tchad, Libye, Mali, Afghanistan, Irak,Somalie, Haiti, Vietnam…..

  2. Perezida wa Ukraine yavuze ko igihugu cye cyonyine ari cyo cyashobora guhagarika u Burusiya
    Niba abishoboye se aravuza induru y’iki atabaza abamushoye mu ntambara ku nyungu zabo.
    Ubwo kandi aratuka Putin asaba abanya Burayi na Amerika ngo bafatire Uburusiya ibihano ari ko akomeza gucuruzanya n’Uburusiya bamwishyura kubera gaz ica muri Ukraine ijya mu Burayi. Escroc kabisa.
    Igihugu azakigira umuyonga yigendere.
    Ubundi se baba abanyamerika cyangwa abanya Burayi ni he bagiye hakaba amahoro??? Tchad, Libye, Mali, Afghanistan, Irak,Somalie, Haiti, Vietnam…..

  3. Perezida wa Ukraine yavuze ko igihugu cye cyonyine ari cyo cyashobora guhagarika u Burusiya
    Niba abishoboye se aravuza induru y’iki atabaza abamushoye mu ntambara ku nyungu zabo.
    Ubwo kandi aratuka Putin asaba abanya Burayi na Amerika ngo bafatire Uburusiya ibihano ari ko akomeza gucuruzanya n’Uburusiya bamwishyura kubera gaz ica muri Ukraine ijya mu Burayi. Escroc kabisa.
    Igihugu azakigira umuyonga yigendere.
    Ubundi se baba abanyamerika cyangwa abanya Burayi ni he bagiye hakaba amahoro??? Tchad, Libye, Mali, Afghanistan, Irak,Somalie, Haiti, Vietnam…..

  4. Perezida wa Ukraine yavuze ko igihugu cye cyonyine ari cyo cyashobora guhagarika u Burusiya
    Niba abishoboye se aravuza induru y’iki atabaza abamushoye mu ntambara ku nyungu zabo.
    Ubwo kandi aratuka Putin asaba abanya Burayi na Amerika ngo bafatire Uburusiya ibihano ari ko akomeza gucuruzanya n’Uburusiya bamwishyura kubera gaz ica muri Ukraine ijya mu Burayi. Escroc kabisa.
    Igihugu azakigira umuyonga yigendere.
    Ubundi se baba abanyamerika cyangwa abanya Burayi ni he bagiye hakaba amahoro??? Tchad, Libye, Mali, Afghanistan, Irak,Somalie, Haiti, Vietnam…..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *