Nk’uko bivugwa n’umutangabuhamya wo muri segiteri ya Rambura, mu ijoro ryo ku ya 6 Mata 1994 butaracya, Interahamwe zaraye zica Abatutsi, zitwika n’amazu yabo. Abatarapfuye muri iryo joro, bagerageje guhungira mu ishyamba rya Gishwati bamaramo nk’icyumweru, nyuma baza guhungira muri Zayire.
Abatutsi bo muri iyi komini bari bazi ko interahamwe zahawe imbunda, gusa bari barabuze uko bahunga kubera ko bitari byemewe kuva muri Komini udafite uruhushya rwa Konseye cyangwa urwa Burugumesitiri . Undi mutangabuhamya wo muri segiteri ya Nanga avuga ko mu gitondo cya kare cyo ku itariki ya 7 Mata 1994, abaserire babyutse batanga amatangazo ko nta muntu wemerewe kuva iwe, ko abantu bose bagomba kuguma mu ngo zabo. Uko amasaha yarushagaho kwigira imbere niko interahamwe zakwiraga ahantu hose hatuye Abatutsi.
Bigeze ku gicamunsi, interahamwe zifatanije n’abaturage zatangiye kwica Abatutsi. Muri iyi segiteri kwica byatangiriye ahitwa ku Karambi, ari naho hari hatuye Abatutsi benshi. Bagerageje kurwana n’ibitero, babisubizayo ubugira kabiri. Nyuma haza abasirikare, babwira Abatutsi ko baje kubarinda, babasaba gusubira mu ngo zabo. Abatutsi bamaze gusubira mu ngo zabo, ba basirikare barazigose, batangira guteramo gerenade.
Abarokotse icyo gihe bahungiye mu ishyamba rya Gishwati. Muri iryo shyamba, interahamwe zahoraga zirijagajaga zifashisha imbwa n’Abatwa mu gushakisha aho Abatutsi baba bihishe. Abatwa bababwiraga ko bazabaha imirima y’Abatutsi nibamara kubica. Hari Abatutsi babashije kwihisha muri iryo shyamba kugera mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu 1994, nyuma baza guhungira, muri Régie na Peyizana byo mu kibaya gihuza u Rwanda na Zayire, barokokerayo.
Mu yandi ma segiteri ya Komini Karago naho batangiye kwica Abatutsi mu gitondo cyo ku itariki 7 Mata 1994 . Abakonseye nibo babaga bashoreye ibitero by’interahamwe. Nka konseye wa segiteri Rambura witwa Kamari yayoboye ibitero byishe Abatutsi bo mu muri iyi segiteri. Muri Paruwasi ya Rambura, hishwe umufaratiri witwa Callixte Ndutiye. Hishwe na none abapadiri batatu, aribo Kageyo Spridion, Habiyambere Antoine na Niyitegeka Antoine. Aba bapadiri biciwe muri chappelle iri i Rambura ku itariki ya 7 Mata 1994, nyuma y’amasengesho ya mu gitondo. Ubu bashyinguye muri presbytère ya Rambura.
Mu gihe cyo kwibuka, imiryango yabo n’abakirisitu ba Paruwasi niho baza kwibukira. Muri rusange, muri Komini ya Karago, kwica Abatutsi byakozwe mu gihe gito, biciwe cyane cyane muri segiteri ya Mulinga ahegereye ishyamba rya Gishwati hafi ya Rubaya; muri segiteri ya Nanga cyane ahitwa ku Ruhigiro, Cyamabuye, Kagohe na Karambi. Ugereranije hishwe Abatutsi barenga igihumbi magana abiri (1200) .
Abarokotse ni ababashije guhungira muri Zayire. Muri iyi komini hari bariyeri ebyiri zikomeye zifashishwe uhereye mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira iya 7 Mata 1994. Hari bariyeri yari iri ahitwa Nyabirezi ku muhanda uva mu i Jenda ugana Cyamabuye yari ikuriwe n’umugore witwa Nyirakamanzi wari uzwi ku izina rya «Nyirakamodoka».
Indi bariyeri ikomeye yari ku Cyamabuye muri segiteri ya Nanga iri ku irembo ry’urugo rwa Nyagasaza Mathias wari umwe mu bayobozi bakuru ba MRND muri Gisenyi.
Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Karago ni:
1. Nyagasaza Mathias yakatiwe n’urukiko Gacaca igifungo cya burundu, ariko ubu yarapfuye, yaguye muri gereza ya Gisenyi.
2. Mbarushimana Edouard wo muri serire Kagohe, 362 wakatiwe n’urukiko Gacaca rwa Nanga, igihano cy’igifungo kingana n’imyaka mirongo itatu( 30). Ubu afungiye muri gereza ya Nyakiliba.
3. Demokarasi Mathias wireze ibyaha akagabanirizwa ibihano, wari utuye muri segiteri ya nanga, serire Gasasa, ubu yarafunguwe, atuye mu mugudugu wa Gasasa, imbere y’ibiro by’akagari ka Busoro.
Muri komini Karago, hari Abahutu bagize neza bahisha Abatutsi cyangwa babafasha guhunga. Bamwe muri bo ni aba bakurikira:
1. Sebirare Daniel bitaga Cyengera yagemuriye ibyo kurya Abatutsi bari barahungiye mu ishyamba rya Gishwati. Yabahaga amakuru ajyanye n’uko ubwicanyi buhagaze, akababurira kugirango bihishe neza, akabashyira umuriro kugirango babashe kotsa cyangwa guteka ibirayi yabashyiriye mu ishyamba. Iyo yabaga atari bushobore kubashyira ibyo kurya yabarangiraga aho babyikurira hafi y’ubwihisho babaga barimo. Uyu mugabo, ubu atuye mu mudugudu wa Gatagara, akagari ka Busoro, mu murenge wa Karago. Ni muri serire ya Kagohe ya kera, segiteri ya Nanga muri komini Karago.
2. Umusaza witwa Rwabahizi Siméon n’umugore we Nyirasinamenye afatanije n’umuhungu wabo Mutabazi bari batuye muri Segiteri ya Nanga, serire Gasasa. Bahishe 363 Umututsikazi witwa Nyirakaragire kugeza Jenoside irangiye. Ubu atuye Gisenyi.
3. Ntagungira n’umugore we Mukarubega Martha bafatanije n’abahungu babo Hakizimana na Hategekimana bahishe umututsikazi witwa Mukategeri Eleda. Yararokotse ubu utuye Musanze.
4. Bazirasa wari utuye muri serire Rebero, segiteri ya Nanga, ubu ni mu kagari ka Busoro, umurenge wa Karago, yahishe Umututsi witwa Musuhuke Sarathiel aza no kumuhungishiriza muri Zayire hagati mu kwezi kwa Mata 1994. Uyu Musuhuke, ubu yarahungutse, atuye hafi n’umugezi wa Nyamukongoro mu kagari ka Cyamabuye, hafi n’ikigo cya gisirikari cya Mukamira mu murenge wa Karago.
Muri iyi Komini, imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguwe mu rwibutso rwa Mukamira. Muri uru rwibutso, hashyinguye imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku bihumbi bibiri na mirongo itanu na batanu ( 2055). Imibiri ishyinguwe muri uru rwibutso ni iyo bavanye hirya no hino muri Komini ya Karago, Giciye na Nkuli yo mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri.
Source: Iyahoze ari CNLG


