badr.jpg

Badrama abona abakoze jenoside bakwiye igihano cy’urupfu

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi akaba na nyir’inzu ifasha abahanzi nyarwanda ya The Mane Music Label, Mupenda Ramadhan wamamaye nka Badrama abona abakoreye Abatutsi jenoside bose bakabaye bakatirwa igihano cy’urupfu.

Badrama mu minsi ibiri ishize yashyize ku rukuta rwe kuri Instagram ubutumwa bugira buti: “Kuva abantu bareka kugendera ku mategeko y’Imana, bagashyiraho ayabo, Isi yahuye n’akaga. Bibiliya ivuga ko uwishe na we akwiriye kwicwa.”

Nyir’ubu butumwa yasobanuye ko atari uko adashyigikiye ubumwe n’ubwiyunge, gusa akabona ko bwakabaye mu miryango nyarwanda itaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: “Kuko si buri Munyarwanda wishe ariko uwatinyutse kwica mugenzi we, icyaha mbona, icyaha kikamuhama, mbona na we yari akwiriye kwicwa.”
badr.jpg
badram.jpg
Ubu butumwa yabutangaje nk’uwabukuye ahandi hantu, maze yongeraho ubwe bubushyigikira, ati: “Twibuke Twiyubaka #imporerwanda Kubera comment mbonye reka mbivugeneza. Ngewe kugiti cyange mbaye umuntu ugena amategeko, umuntu wishe mugenzi we cyangwa inzirakarengane, najya muhanisha igihano cy’urupfu period.”

Igihano cy’urupfu ku muntu wahamwe n’icyaha cyo kwica undi ku bushake cyigeze kuba mu mategeko y’u Rwanda, cyanashyizwe mu bikorwa inshuro imwe ku bantu bakoze jenoside muri Perefegutura zitandukanye zari zigize igihugu.

Gusa Leta y’u Rwanda iriho ubu yaje kugikuraho, igisimbuza igifungo cya burundu cy’umwihariko na cyo cyaje kuvanwa mu mategeko gisimbuzwa igifungo cya burundu.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tariki ya 7 Mata 2022 ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 abazize jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ko Leta yahisemo gukura iki gihano mu mategeko, mu rwego rwo kwirinda igisa no kwihorera ku bakoze jenoside, ishyiraho politiki y’ubumwe n’ubwiyunge.

Umukuru w’Igihugu yavugaga ko bihugu bikomeye bihora bishinja u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ati: “Ibaze ku bantu bashidikanya ku butabera bwacu. Kandi dufite u Rwanda mu Itegekonshinga ryacu, mu mategeko yacu, kuba rwarakuyeho igihano cy’urupfu. Bimwe muri ibi bihugu bikomeye biracyanyonga abantu! Cyangwa bikabakubitisha umuriro w’amashanyarazi.”

Perezida Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda yakuyeho iki gihano mu gihe hari abakabaye baragihanishijwe barimo abakoze jenoside.

Ijambo rya Perezida ku mahitamo yo kudahorera Abatutsi biciwe muri jenoside https://www.bwiza.com/?Perezida-Kagame-yavuze-ko-byari-korohera-Inkotanyi-guhorera-Abatutsi-ariko

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Badrama abona abakoze jenoside bakwiye igihano cy’urupfu
    Baadram turabyumva kimwe 105%,kuko Bibilia ivugako ijisho rigomba guhorwa irindi.Icyo nongeraho uyu mugabo yirinde kuko hanza aha ba Rukarabankaba barahari atitonze bazamurigasura kubw’iri jambo.None utinyuka agatema inka y’uwarokotse icumu yamurebera izuba?

  2. Badrama abona abakoze jenoside bakwiye igihano cy’urupfu
    Baadram turabyumva kimwe 105%,kuko Bibilia ivugako ijisho rigomba guhorwa irindi.Icyo nongeraho uyu mugabo yirinde kuko hanza aha ba Rukarabankaba barahari atitonze bazamurigasura kubw’iri jambo.None utinyuka agatema inka y’uwarokotse icumu yamurebera izuba?

  3. Badrama abona abakoze jenoside bakwiye igihano cy’urupfu
    Hari aho nemeranya na Ramadhan: uwishe yarakwiye kwicwa! Ariko aho ntemeranya na Ramadhan n’aho avugako “uwishe umututsi” akwiye kwicwa. Ibyo byaba bihishe ko uwishe umutwa cyanga umuhutu, cyanga se undi w’ubundi bwoko atahanishwa igihano gikakaye. Niyo mpamvu umwanzuro ashaka kugeraho w’ubumwe n’ubwiyunge udashoboka mu gihe hahanwa uwishe umututsi ariko abishe abandi moko ntibabilyozwe! Ariko kandi si Ramadhan wenyine ugenda abusanya, abanyarwanda twese dukwiye kwisuzuma yuko bigaragara ko ibyo twise ubumwe ari amacenga azadushibukana!

  4. Badrama abona abakoze jenoside bakwiye igihano cy’urupfu
    Hari aho nemeranya na Ramadhan: uwishe yarakwiye kwicwa! Ariko aho ntemeranya na Ramadhan n’aho avugako “uwishe umututsi” akwiye kwicwa. Ibyo byaba bihishe ko uwishe umutwa cyanga umuhutu, cyanga se undi w’ubundi bwoko atahanishwa igihano gikakaye. Niyo mpamvu umwanzuro ashaka kugeraho w’ubumwe n’ubwiyunge udashoboka mu gihe hahanwa uwishe umututsi ariko abishe abandi moko ntibabilyozwe! Ariko kandi si Ramadhan wenyine ugenda abusanya, abanyarwanda twese dukwiye kwisuzuma yuko bigaragara ko ibyo twise ubumwe ari amacenga azadushibukana!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *