Boris Johnson yiteguye urugamba rw’amategeko ku cyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko icyemezo cyo kohereza mu Rwanda abimukira bageze mu gihugu cyabo mu buryo butemewe n’amategeko, gishobora kugezwa mu nkiko.

Kuri uyu wa 14 Mata 2022, Boris yatangarije abanyamakuru isinywa ry’amasezerano ku bimukira n’iterambere ry’ubukungu hagati ya guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda.

Mu ijambo yabagejejeho, yabasobanuriye mu buryo burambuye ibikubiye muri aya masezerano, ariko anakomoza ku batangiye kuyarwanya, yiteze ko bashobora no kwitabaza inkiko bagamije kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Yagize ati: “Twemeza ko ubu bufatanye mu by’abimukira bwubahiriza byimazeyo amategeko mpuzamahanga, ariko na none twiteze ko buzagezwa mu nkiko, kandi niba iki gihugu kibonwa nk’icyimukirwamo bitemewe n’amategeko mu buryo bworoshye, ni uko mu by’ukuri dufite dufite ingabo z’igitangaza z’abanyamategeko zibifitemo inyungu za politiki zimaze imyaka myinshi zarabigize urucuruzo ziburizamo zikanaca Leta intege.”

Mu gihe yiteze ko hari abashobora kugerageza kuburizamo aya masezerano, Boris yavuze ko atazashyirwa mu bikorwa mu ijoro, ahubwo bizabera ahabona.

Ntibashyigikiye amasezerano

Hari abakomeje kugaragaza ko badashyigikiye aya masezerano, bagendeye ku bushobozi babona ku Rwanda.

Jeremy Corbyn wabaye umuyobozi w’ishyaka Labour ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu butumwa yatambukije kuri Twitter, yagize ati: “Umugambi wa guverinoma wo kohereza mu Rwanda impunzi zihunga amakimbirane, zirimo izahoze aho u Bwongereza zagize uruhare, uteye igisebo kandi urenze kuba mubi. Tugomba kubaka Isi y’amahoro no gufashanya. Umugambi wo kohereza abashaka amahoro n’umutekano ukwiye kurwanywa.”

Sayeeda Warsi wabaye umuyobozi w’ishyaka Conservative riri ku butegetsi na we mu butumwa yanyujije kuri uru ruvuga, ati: “Umugambi wo kohereza mu Rwanda abashaka ubuhungiro nta shingiro ufite kandi urahenze. Nta bumuntu burimo kandi ni igisebo ku mateka yacu y’ishema nk’abavugizi b’uburengeranzira bw’ikiremwamuntu n’itegeko rirengera impunzi.”

Mu Rwanda na ho, umudepite Dr Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yatangaje ko u Bwongereza butakabaye bwohereza abimukira mu Rwanda.

Dr Habineza yagize ati: “DGPR ishyigikira kwakira impunzi zihitamo u Rwanda nk’igihugu cya mbere zijyamo, ariko si izihitamo u Bwongereza n’ibindi bihugu by’i Burayi. Dutekereza ko ibihugu bikize nk’u Bwongereza bidakwiye kwihunza inshingano mpuzamahanga zo kwakira impunzi, ngo bizimurire mu bindi bihugu kubera ko bifite amafaranga yo gutuma icyifuzo cyabyo gishyirwa mu bikorwa.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko u Rwanda rufite abaturage benshi, ubutaka bwarwo bwababereye buto ku buryo kurwoherezamo abimukira birwongererwa umutwaro. Ati: “U Rwanda rufite umubare munini w’abaturage [ugereranyije n’ubuso bwarwo) muri Afurika, kandi ubutaka bwarwo ntibuhagije, harimo amakimbirane menshi ashingiye ku butaka no guhanganira umutungo kamere. Kwakira abimukira baturuka mu Bwongereza bizongera umutwaro ku butaka, n’imibereho igoranye kuyibona.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *