Dmitry Medvedev wasimbuwe na Perezida Vladimir Putin ku butegetsi mu Burusiya ubu akaba ari umuyobozi wungirije w’akanama k’igihugu gashinzwe umutekano, yahishuye icyo igihugu cye kizihutira gukora mu gihe Sweden na Finland byakwinjira mu muryango NATO.
Mu butumwa yatambukije ku muyoboro we wa Telegram kuri uyu wa 14 Mata 2022, Medvedev yavuze ko ibi bihugu byombi nibyinjira muri NATO, bizaba bisobanuye ko uruhande ruhanganye n’u Burusiya rwagutse.
Ngo icyo buzakora ni uko buzohereza intwaro, abasirikare barwanira ku butaka, abarwanira mu kirere hafi y’imipaka u Burusiya buhuriyeho n’ibi bihugu, n’ubwato bw’intambara bw’inyongera ku bunigo bwa Finland.
Medvedev yasobanuye ko ibi bizakorwa mu rwego rwo kuringaniza ubushobozi bw’u Burusiya n’ubwa NATO. Ati: “Ibihugu bibiri nibyiyunga n’umuryango uyobowe na USA bizaba bisobanuye ko abahanganye n’u Burusiya bazaba biyongereye.”
Yakomeje ati: “Bizaba ngombwa ko umutekano wo kumupaka wongerwa. Hashobora kuzabaho iyongerwa ry’abasirikare barwanira ku butaka n’abarwanira mu kirere, n’ubundi bwato bw’intambara ku bunigo bwa Finland.”
Gusa uyu munyapolitiki yavuze ko yumva nta mpamvu yakabaye ituma Sweden na Finland byifuza kwinjira muri NATO, kubera ko nta bibazo by’ubutaka bifitanye n’u Burusiya, bitandukanye n’uko bimeze kuri Ukraine. Ati: “Nta kibazo kibazo dufitanye kijyanye n’ubutaka.”
Ubutumwa bwa Medvedev bukurikiye ubw’Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov wamenyesheje Sweden na Finland ko amasezerano yo kwinjira muri NATO adatanga icyizere ku mahoro n’umutekano by’inyongera ku mugabane w’Uburayi.
Ibi bihugu byombi byari biherutse gutangaza ko bitewe n’ingaruka intambara ya Ukraine n’u Burusiya yabigizeho, bishobora kuziyunga na NATO mu gihe cya vuba, USA na yo ikavuga ko iyi ntambara ishobora kuzatuma uyu muryango waguka.
Byitezwe ko Sweden na Finland bizasaba kwinjira muri NATO bitarenze muri Kamena 2022. Abayobozi b’uyu muryango bashyigikiye uyu mugambi gusa u Burusiya bwo bwagaragaje ko butawushyigikiye na gato.


