Mu bukangurambaga abayobozi b’ikigega Iterambere Fund bakora, bashishikariza abantu kwizigamira ayo babashije kubona. Ubwo abayobozi bacyo babonanaga n’abanyamakuru, hagaragajwe ko abanyarwanda mu myumvire batagira uwo muco, bavuga ko ubushobozi bukiri buke ku buryo badasagura ayo kuzigama, nyamara bahora batwerera!.
Ikigega Iterambere Fund, ni kimwe mu bigega by’imigabane ku ishoramari(Unit Trust), cyatangiye mu 2016. Abakigana baza biguruntege, nyamara nta mwaka washira umunyarwanda adatwereye abantu nibura 10. Muri ubu bukangurambaga, umuyobozi w’Ikigega Iterambere Fund, Gashugi Andre agira ati “Mu ngo z’abanyarwanda hahora impapuro zitumira mu manza n’ibirori, kandi niko ziba zisaba intwererano. Umunyarwanda rero atwerera rubanda, ariko akananirwa kwizigamira, kandi aba yitwerereye mu minsi iri imbere”.
Uyu muyobozi kandi asaba abanyamakuru gufasha kumvisha abanyarwanda kugira uyu muco wo kwizigamira, ngo kuko ariyo nzira “rukumbi” yo kugera ku bukire. Asobanura ko iki kigega kidasaba kuzigama menshi, kuko ari uguhera ku bihumbi bibiri (2000 Frs).
Gashugi akomeza avuga ko uburyo bw’imicungire bugomba guhinduka, n’imyumvire yo kuzigama igahinduka. Ati “kera, umuntu yarahembwaga, agakuramo ayo akoresha, akazigama asigaye. Ubu rero, ugomba kubanza kuzigama ugakoresha ayo usigaranye” ( Formule yarahindutse: Ibyinjiye —ubwizigame = Ayo gukoresha, ntabwo ari Ibyinjiye- Akoreshwa= ayo kuzigama ). Akomeza avuga ko kuzigama atari ikibazo cy’amikoro n’ ubushobozi , ahubwo ko ari umuco, imyitwarire no guhozaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ngero zitangwa, avuga ko abanyarwanda barira ko badafite ayo kuzigama, nyamara mu ngo nyinshi bamena ibiryo. Ibi ni kimwe n’umugore utunga ibitenge atazi umubare, abagabo batunga inkweto 10 n’amakote batabona umwanya wo kwambara. Ayo yose yakagombye kuzigamwa. Ati “Umuntu wese ushaka kwigenga mu by’ubukungu agomba kuzigama, kandi si ejo ni uyu munsi bigomba gukorwa”.
Abanyamakuru nabo ntibasobanukiwe “Mvunjwafaranga na Mpeshwamwenda”
Mu bibazo abanyamakuru bagaragaza ni ukuba nabo ubwabo badafite ubumenyi buhagije mu by’ubukungu n’ishoramari, bikaba bitaborohera kubwira ababakurikira ibyo nabo ubwabo batazi neza. Twagirayezu Evariste ati “Twe ntitwize iby’ubukungu, imvugo zikoreshwamo ntituzizi, n’ugerageje arasemura. Imvugo nk’Impapuro mpeshwamwenda, Impapuro mvunjwafaranga, n’ibindi, umunyamakuru ntabizi. Iyo umuturage amubajije amubwira mu cyongereza ngo ni T Bond cyangwa T Bill, ntacyo arenzaho”.
Ibigega nka Iterambere Fund si umwihariko w’u Rwanda, kuko no mu bihugu bituranyi bihari, nka Tanzaniya uhasanga “Umoja Fund”. Umujyanama mu bya Tekiniki w’ikigaga Iterambere Fund, akaba yaranahoze akora muri Umuja Fund, Anagha Hunnurgar, avuga ko muri Tanzaniya babimenyereye kuva 2005. Uyu muhindekazi kandi agaragaza n’ubudasa hagati y’imikorere ya Iterambere Fund n’iya Umoja Fund.
Agira ati “Muri Tanzaniya, byafashe imyaka ibiri yo kwigisha abaturage kuri gahunda yo kuzigama, mbere yo gutangiza ikigega. Ikindi muri Tanzaniya, umuturage atanga 70%, Leta ikamwongereraho 30% . Ibi bihugu bibiri biratandukanye, n’imyumvire y’abaturage ntisa, ariko mu Rwanda bihuta kubyuma”.
Ikigega Iterambere Fund ubu gifite abanyamuryango barenga 1000, bamaze kuzigama asaga miliyari mu mezi make kimaze. Igice fatizo(Unit) kimaze kuva ku mafaranga 100, ubu yabaye 102,92(ku wa kabiri tariki ya 24 Mutarama 2016), kubera igishoro kiyongereyeho inyungu. Aya mafaranga ashyirwa hamwe agashorwa mu bikorwa bibyara inyungu idahinduka. Amarembo yacyo afunguriwe buri munyarwanda n’undi muturage wa EAC.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


