Abanyeshuri biga muri TVET bagabanyirijwe 30% ku mafaranga y’ishuri bishyuraga

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga y’ishuri yishyurwaga n’abanyeshuri biga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 30%, mu rwego rwo gukuraho imbogamizi urubyiruko rwahuraga na zo mu kugana aya mashuri.

Ni ibikubiye mu ibaruwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB) cyandikiye abayobozi b’uturere 30 tugize igihugu.

Iki kigo cyavuze ko cyafashe kiriya cyemezo kuko ikiguzi cyo kwiga muri TVET wasangaga ari umuzigo ku rubyiruko.

Icyemezo cyo kugabanya ariya mafaranga y’ishuri kigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya gatatu kigiye gutangira.

RTB mu ibaruwa yayo ivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku bukangurambaga bwakozwe hagamijwe guteza imbere imyigishirize ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, nk’imwe mu ntego za gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1).

Ni ubukangurambaga bwagaragaje ko imwe mu mbogamizi urubyiruko rugihura na zo ari ikiguzi kikiri hejuru mu mashuri ya TVET.

Yashingiye kandi kuri gahunda ya Leta yo kongera ingengo y’imari igenerwa amashuri ya TVET, hagamijwe guteza imbere imyigishirize ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro; no kugabanya ikiguzi cy’uburezi gisabwa ababyeyi barerera muri aya mashuri.

Ba Meya b’uturere bamenyeshejwe ko “amafaranga y’ishuri (school fees) muri aya mashuri ya TVET yari asanzwe atangwa n’ababyeyi, azagabanukaho 30% guhera mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2021-2022.”

RTB cyakora cyo ivuga ko uku kugabanya amafaranga y’ishuri bitareba amashuri ya TVET afite abanyeshuri biga bataha basanzwe bishyura amafaranga y’amafunguro gusa (School feeding).

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Abanyeshuri biga muri TVET bagabanyirijwe 30% ku mafaranga y’ishuri bishyuraga
    Mudushyirireho kopi y’iyi baruwa tubishyire mu bikorwa guhera iki gihembwe cya gatatu 2021-2022.

  2. Abanyeshuri biga muri TVET bagabanyirijwe 30% ku mafaranga y’ishuri bishyuraga
    Mudushyirireho kopi y’iyi baruwa tubishyire mu bikorwa guhera iki gihembwe cya gatatu 2021-2022.

  3. Abanyeshuri biga muri TVET bagabanyirijwe 30% ku mafaranga y’ishuri bishyuraga
    RTB NA LETA THANKS

  4. Abanyeshuri biga muri TVET bagabanyirijwe 30% ku mafaranga y’ishuri bishyuraga
    RTB NA LETA THANKS

  5. Abanyeshuri biga muri TVET bagabanyirijwe 30% ku mafaranga y’ishuri bishyuraga
    RTB NA LETA THANKS

  6. Abanyeshuri biga muri TVET bagabanyirijwe 30% ku mafaranga y’ishuri bishyuraga
    RTB NA LETA THANKS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *