Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, watangaje ko inyeshyamba zawo ziheruka kwivugana abasirikare 12 b’u Burundi na ho abarenga 25 zikabakomeretsa.
Uyu mutwe ubinyujije ku rubuga rwawo rwa Twitter watangaje ko abarwanyi bawo biciye bariya basirikare mu mirwano ikomeye yasakiranyije impande zombi ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Ni imirwano yabereye ahitwa Magunda ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RED-Tabara ivuga ko ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata bwo abarwanyi bayo bagabye igitero gitunguranye ku birindiro by’Ingabo z’u Burundi biri ahitwa Masango muri Kivu y’Amajyepfo.
Iki gitero ivuga ko na cyo cyiciwemo ndetse kikanakomerekeramo abasirikare batatangajwe umubare.
Ku ruhande rw’uriya mutwe, uvuga ko umurwanyi wayo umwe ari we wagikomerekeyemo.
Kuva mu Ugushyingo umwaka ushize RED-Tabara yakunze kuvuga ko iri mu mirwano n’Ingabo z’u Burundi zagiye guhiga abarwanyi bayo muri Kivu y’Amajyepfo, gusa u Burundi bwakunze gutangaza ko nta basirikare babwo bari muri iriya ntara.
Igisirikare cy’u Burundi kandi cyakunze kutagira icyo kuvuga kuri RED-Tabara yakunze kwigamba kwica abasirikare bacyo.


