Gen Kayumba yunze mu ry’abayobozi b’u Rwanda, ati ” ikibazo cy’u Burundi kizakemurwa na bo ubwabo”

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ikibazo cy’u Burundi kikiri ihurizo mu ruhando mpuzamahanga bamwe mu bayobozi barimo n’ab’u Rwanda bashimangira ko ikibazo cyabo kizakemurwa nabo ubwabo by’umwihariko na Gen Kayumba ubu urwanya leta y’u Rwanda yahoze akorera yunze muri iri jambo.
Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, Gen Kayumba Nyamwasa yabajijwe byinshi ku Rwanda ndetse anabazwa icyo yaba atekerezo ku mpunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda n’ahandi n’uburyo zishobora gutahamo.
Kayumba yabajijwe igihe impunzi zishobora gufata intwaro zikarwana mu gihe zishaka gutaha mu gihugu zikomokamo, yasubije avuga ko bishoboka cyane ko impunzi zataha urusasu ruvuga mu gihe izindi nzira z’amahoro zanze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “Zishobora gutaha binyuze mu nzira y’imishyikirano, igihe ari amaleta wenda yumvikana kandi ubutegetsi bw’impunzi bwahungiyemo bwumva neza ko buri munyagihugu afite uburenganzira, ariko igihe ibyo binaniranye, kenshi na kenshi impunzi zishobora gufata imbunda kugirango zisubire mu gihugu cyabo”.
Ubwo umunyamakuru wa VOA mu Kinyarwanda n’Ikirundi yatangaga umurongo wa telefone abari bakurikiye ikiganiro bahamagaraho bakagira ibyo babaza cyangwa bagatanga ibitekerezo, uwitwa Ikibasumba Blaise yohereje ubutumwa bugira buti: “Ese Gen Kayumba Nyamwasa we abona ikibazo cyakemuka gite, binyuze mu zihe nziza, ni iyihe nama yagira Abarundi”?
Mu kumusubiza Kayumba yagize ati: “Njyewe ntabwo naba nzi umuti w’ikibazo cy’u Burundi, kwaba ari ugutandukira cyane, njyewe icyo ntekereza ndibwira ko icya mbere ari uko Abarundi bakomeza bakicara bakaganira, kuko ibibazo byo birahari, ntawahakana ko mu Burundi hatabaye ibibazo kuva 2015, ibibazo birahari kandi mpamya ko n’abarundi batabihakana(…)”.
Mu gihe Leta y’u Burundi yagiye igaragaza ko ibibazo ifite ahanini ari u Rwanda rubiri inyuma, iki nacyo cyagarutsweho muri iki kiganiro, batanga umurongo abari bakurikiye ikiganiro bagitangaho ibitekerezo.
Uwitwa Christiane, umurundikazi uri mu Burundi yagize ati: “Njye ntabwo nemera ko u Rwanda rutoza izo mpunzi, njye ndibaza ko ibyo bavuga ko impunzi ziri mu Rwanda bariko bariga ibintu kugirango baze batere u Burundi, ndibaza ahubwo barababajwe (Leta y’u Burundi) nuko babahaye indaro bataciye babirukana”.
Undi nawe witwa Lionel yagize ati: “njye ndi mu Rwanda, ndibaza ko bashakaga ko tujya mu bihugu bidafite umutekano nko mu Buganda na Tanzania, aho bazajya badusanga bakaza kudutwara, Imbonerakure zirava i Bujumbura zikajya i Kampala kwica impunzi, njyewe ntabwo mbyemera ko u Rwanda rutoza impunzi, abo baba bafashe ni Imbonerakure zifatwa zikabeshya ko zivuye mu Rwanda”.
Abarundi nibo ubwabo bagomba kwikemurira ibibazo byabo:
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Francois Soudan, umuyobozi w’ikinyamakuru Jeune Afrique, mu byo baganiriye bagarutse ku kibazo cy’u Burundi, Perezida Kagame yibukije aho ikibazo cyaturutse, aho Nkurunziza yafashe icyemezo cyo kwiyamamaza atabyumvikanyeho na bagenzi be basangiye urugamba.
Perezida Kagame yaboneyeho kwibutsa ko ibibazo by’u Burundi byatewe n’Abarundi ubwabo ko aribo bagomba kubishakira ibisubizo, yongeyeho ko no kutamenya aho ibibazo biva cyangwa kutabyemera aricyo kibazo gikuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye n’Abasenateri, abagaragariza uko u Rwanda rubanye n’amahanga, avuga ko ibibazo akarere gafite muri iki gihe biterwa n’amateka arimo ay’ubukoloni kuko agikomeza kugira ingaruka zayo, n’inyungu z’ibihugu bikomeye bihanganye muri aka karere.
Aha yatanze urugero rw’ibibazo biri mu karere ko ahanini bikururwa na politiki z’ibihugu, atanga urugero rw’u Burundi, yavuze kandi ko ibibazo byatewe na politiki y’abayobozi b’u Burundi bigomba kubonerwa ibisubizo, kugira ngo amahoro yongere agaruke mu karere.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko kugira ngo iki kibazo kizacike mu Burundi bisaba ko inzego zose zishyira ingufu mu kugishakira umuti.
Uretse perezida Kagame, Minisitiri Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane na Kayumba Nyamwasa wahoze muri Leta y’u Rwanda ubu akaba ari mu bayirwanya, bashimangira ko igisubizo cy’ibibazo by’u Burundi kiri mu biganza byabo.
Agathon Rwasa, Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, nawe ahamya ko ikibazo kiri mu Burundi kizakemurwa n’ibiganiro bihuza Abarundi ubwabo, agashimangira ko umuhuza atari we uzakemura ikibazo ahubwo ko azahuza Abarundi bakikemurira ikibazo.
Kugeza magingo aya ibiganiro bikaba bigikomeje, umuti utaraboneka ngo u Burundi bwongere butekane nyuma y’umwijima bumazemo imyaka igera kuri ibiri, kuva ubwo Nkurunziza yemezaga ko agiye kwiyamamaza kuri manda ya gatatu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *