Umugore wa mbere wa Pasiteri Bugingo Aloysius ari we Teddy Naluswa Bugingo, yasabye ko umucamanza mu kirego aregamo umugabo we, Joseph Murangira, yaba akuwe mu bakiburanisha. Teddy yasabye ibi nyuma y’aho Murangira asabye ko uyu mugore aha umugabo we Bugingo wamutaye imodoka eshatu n’ibyangombwa by’ubutaka, ngo bizakoreshwe nk’ibimenyetso mu rukiko. Ibi ni ibikubiye mu mwanzuro w’urukiko wo kuwa 15 Werurwe 2022 nyuma y’aho uru rubanza muri Mutarama rutangiriye kuburanishwa mu mizi. Abinyujije mu banyamategeko be, Teddy Naluswa, yavuze ko ” Ntabwo nizeye icyo umugabo wanjye agamije kuko ashobora gukoresha ziriya mpapuro yasabye mu kungirira nabi mu gihe urukiko rutarasoza ibijyanye na gatanya.” Si ibi gusa kuko abo ku ruhande rwa Teddy bikoma umucamanza Murangira bamushinja kubogama. Muri uru rubanza kandi biravugwa ko Bugingo ari gutanga ka bitugukwaha gahagije ngo inkiko zimubererekere. Mu gihe uru rubanza rwa Bugingo mu rukiko rwa Entebbe ku kuba yarashatse undi mugore, Teddy we asaba ko ibyo gutanga gatanya byaba biretse mu rukiko rwa Kampala kuko ibizava muri iryo buranisha rya Entebbe azabikoresha yaka gatanya nk’ibimenyetso. Bugingo n’umugore we bari mu nkiko kuva mu 2019. Aba bombi batanga impamvu zitandukanye zituma basanga batakomeza kubana.


