U Rwanda rugiye kwakira inama y’ihuriro mpuzamahanga rirwanya ruswa

Sangiza iyi nkuru

Guhera tariki ya 3 kugeza ku ya 6 Gicurasi 2022, u Rwanda ruzakira inama ya 12 y’ihuriro ry’inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika bigize umuryango Commonwealth.

Hagamijwe kumva kimwe ububi bwa ruswa no gufatira hamwe ingamba zo kuyikumira, ubunyamabanga bwa Commonwealth, mu 2011 bwashyizeho ihuriro ry’inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu biwugize, ku bufatanye na guverinoma ya Botswana mu 2013 bushinga ishami rya Afurika.

Buri mwaka, inzego zigize iri huriro ziraterana, zikarebera hamwe intambwe yatewe mu kurwanya ruswa n’ahakiri imbogamizi kugira ngo zifatire hamwe ingamba zo kuyihashya.

Muri uyu mwaka, iyi nama ya 12 izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 6 Gicurasi 2022, ifite insanganyamatsiko igira iti “Kurwanya ruswa hagamijwe kugera ku miyoborere myiza n’iterambere rirambye muri Afurika”.

Muri iyi nama, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Nirere Madeleine n’abayobozi b’inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa mu gihugu, bazaganira n’abandi bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika ku ngaruka za ruswa, ibyakozwe mu kuyirwanya, basangire ubunararibonye mu rugamba rwo kuyirwanya, banafate ingamba nshya zo kuyirwanya.

Muri izi nzego harimo: inteko ishinga amategeko, sosiyete sivile, Minisiteri zitandukanye, ubushinjacyaha n’izindi zirebwa no gukumira no kurwanya icyaha cya ruswa.

Ku kuba u Rwanda ari cyo gihugu kigiye kwakira iyi nama, Umuvunyi Mukuru yagize ati: “Ubundi iyi nama yateguwe hagamijwe kumva kimwe ububi bwa ruswa no gufatira hamwe ingamba zo kuyikumira. Kwakira iyi nama rero ni ugutanga umusanzu wacu muri ubu bufatanye mpuzamahanga bwo kurwanya ruswa. Ibi kandi bigaragaza icyizere amahanga afitiye u Rwanda mu rwego rwo kurwanya ruswa, hagamijwe guteza imbere imiyoborere myiza.”

Yakomeje asobanura ati: “Mu kwakira iyi nama, bivuze ko u Rwanda ruzasangiza ubunararibonye izindi nzego mu kurwanya ruswa ndetse ibyo bihugu na byo bigasangiza u Rwanda ubunararibonye bwarwo mu kurwanya ruswa. Ibi bizashimangira gahunda nziza u Rwanda rwihaye yo guhora rushaka uburyo ubwo ari bwo bwose bwakoresha ngo hashimangirwe politike yo kurwanya ruswa mu Rwanda ya ‘Zero Tolerance to Corruption’.”

Abajijwe ku bunararibonye u Rwanda ruzasangiza ibindi bihugu muri iyi nama, Umuvunyi Mukuru yasubije ko hari ingamba nyinshi rwafashe mu guhangana na ruswa, zirimo: ishyirwaho rya politiki ya Zero Tolerance to Corruption, kugira ruswa icyaha kidasaza, gahunda yo kurwanya ruswa yashyizwe mu bigo bya leta, abikorera na sosiyete sivile, kugaruza umutungo ukomoka ku cyaha, kwigisha ibyiciro bitandukanye bivugwamo ruswa cyane ububi bwayo, ubukangurambaga bwifashisha amarushanwa n’ikinamico zikangurira abaturage kurwanya ruswa.

Izaba ari inshuro ya mbere iki gihugu cyakiriye iyi nama. Izitabirwa n’inzego 20 zo mu bihugu 18 bya Afurika birimo: Botswana, Cameroon, Eswatini, Mozambique, Namibia, Nigeria, Seychelles, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia, Ghana, Kenya, Lesotho, Malawi n’ibirwa bya Maurice, hiyongereyemo Sweden; igihugu cya mbere ku Isi cyatangije Urwego rw’Umuvunyi. Izatorerwamo kandi Umunyarwanda uzayobora iri shyirahamwe.

Umuvunyi Mukuru avuga ko usibye amasomo yo kurwanya ruswa u Rwanda ruzakura muri iyi nama, ruzunguka no mu buryo bw’ubukungu, runamenyekana muri gahunda ya Visit Rwanda, ikaba ari yo mpamvu abatanga serivisi basabwa kuzakira neza abazayitabira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *