Kuri uyu wa 26 Mutarama 2017, umutwe w’inyeshyamba zo mu idini ya Isilamu zirwanya leta ya Somalia zivuganye abagabo batatu bakoreraga urwego rw’ubutasi bw’Amerika (CIA).
Aba batatu biciwe mu majyepfo yerekeza mu burengerazuba bwa Somalia imbere y’imbaga y’Abanyasomalia bo mu mujyi witwa Yaq-Barawe.
Nk’uko urubuga rwa interineti rwa Al shabaab rubutangaza ngo muri aba bishwe harimo Abdullahi Damey Mohamed Nur wari ufite imyaka 36 wafashwe akorera ubutasi bw’Amerika aho icyo gihugu cyamuhembaga Amadolari y’Amerika 200 ku kwezi, umucamanza wa Al Shabaab yabwiye urwo rubuga ko uyu Mohamed yakoreraga Amerika mu gutata uko ibikorwa by’indege z’Amerika zitagira abapilote (Drones) bigenda
Abandi bishwe ni Mohamed Iman Hassan wari ufite imyaka 42 we yahembwaga Amadorali 150 naho uwa gatatu ni Mohamed Sharif Ali w’imyaka 21 we washinjwe kuba yakusanyaga amakuru ya AL Shabaab akayoherereza Amerika
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kwica abaashinjwa kuba abatasi b’Amerika ku mutwe wa Al- Shabaab bimaze kuba nk’akamenyero, mu mwaka wa 2011 uyu mutwe ufite inkomoko kuri al-Qaeda nabwo wishe umugabo witwa Ahmed Ali Hussein nyuma yo kumushinja kuba intasi ya leta zunze ubumwe z’Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


