Umubiligi wari usanzwe yunganira Paul Rusesabagina mu mategeko wirukanwe mu Rwanda, Vincent Lurquin, avuga ko afite ikimenyetso gishya cyerekeye ku buryo yageze muri iki gihugu ubwo yatabwaga muri yombi.
Mu mpera za Kanama 2020 ni bwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Rusesabagina, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali avuye i Dubai.
Busingye Johnson wari Minisiteri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, yasobanuye ko Rusesabagina yageze mu Rwanda ubwo yibwiraga ko arimo kwerekeza mu Burundi, yabanje gushukwa n’inshuti ye y’umuvugabutumwa.
Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera muri Gashyantare 2021, Busingye yabajijwe uwishyuye urugendo rugeza Rusesabagina i Kigali, asobanura ko Leta y’u Rwanda ari yo yishyuye. Yagize ati: “Leta yarishyuye! Nakubwiye ko hari umuntu wari umaze igihe kinini akorana na Rusesabagina, wagiraga uruhare mu iperereza ryacu, wemeye kumuzana, ubwishyu rero bwari ubwo kumufasha kugeza Rusesabagina mu Rwanda.”
Rusesabagina yaraburanishijwe mu mizi mu rukiko rukuru yunganiwe n’abanyamategeko barimo Me Gatera Gashabana, ariko bigeze muri Werurwe 2021 yikura mu rubanza, asobanura ko nta butabera yiteze, nyuma yo kwangirwa kujya kuburanira mu Bubiligi yemeza ko ari mu gihugu cye.
Muri Kanama 2021, Me Lurquin wari usanzwe yunganira Rusesabagina mu gihe yari mu Bubiligi akorwaho iperereza, yaje mu Rwanda yifashishije viza (visa) y’ubukerarugendo, ariko aza kugaragara mu rukiko yambaye umwambaro w’akazi, yiteguye kunganira uyu mufungwa.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rushingiye ku kuba ufite viza y’ubukerarugendo nta kazi kamwinjiriza yemerewe gukorera mu gihugu yasuye, rwafashe icyemezo cyo kwirukana Me Lurquin tariki ya 21 Kanama 2021, aherekezwa n’abapolisi bamugeza ku kibuga cy’indege.
Ikimenyetso gishya
Me Lurquin kuri uyu wa 20 Mata 2022, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, cyitabiriwe n’abarimo Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina uri mu bayoboye ubukangurambaga busaba ko afungurwa.
Uyu munyamategeko yavuze ko afite ikimenyetso gishya gihamya uburyo ‘umwenegihugu w’u Bubiligi’ Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, yita ‘ishimutwa’.
Iki kimenyetso Me Lurquin yavuze ko ari fagitire (facture/invoice) y’ubwishyu bw’urugendo rw’indege, y’ikigo cyigenga cyo mu Bugiriki hagati ya tariki ya 19 n’iya 28 Kanama 2021.
Me Lurquin yasobanuye ko iyi fagitire yabonywe n’umucamanza w’u Bubiligi wakoraga iperereza ku ishimurwa rya Rusesabagina. Icyo gihe ngo iperereza ryanakorerwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Uyu munyamategeko agiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu gihe hakomeje ubukangurambaga busaba ko Rusesabagina “ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi n’uburenganzira bwo gutura muri USA” afungurwa, na nyuma y’aho muri Werurwe 2022, uyu mufungwa akatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’urukiko rw’ubujurire.

6 Responses
Umunyamategeko wirukanwe mu Rwanda avuga ko afite ikimenyetso gishya ku izanwa rya Rusesabagina
Ariko abazungu bibonyemo iki?nshyigikiye ko Afrika yirukana kariya gasuzuguro,biriya bicucu igihe byahereye mu bucakara byica nabi abirabura?iriya njangwe ngo ni carine kanimba yumva bariya badaimoni b’abazungu bazamufasha iki?yumva se wish’abantu abandi akabamugaza ari nako atwika ibyabo byari kurangira buryo?bariya ba koloni birirwa babeshyana nawe ntazi ko ibyo badukoreye tutazabyibagirwa

Ubu abantubaracyatindakunkuru ya Rusesabaginakoko?Nkaho batinze mukureba icyafashwa abasizwe iheruherub,lnyabimata n,ibiteroby,urya muginga?

Ubu muri iki gihe , UKRAINE , cg LETA Z’UNZE UBUMWE ZA AMERIKA (USA) cg UNION EUROPEENE, baciye urwaho PUTIN ntibamushimuta cg bakanamwica? Umwanzi wacu tumuzanye mu mahoro mu ndege n’ibyubahiro, yemeye ibyo yakoze, urubanza ruraciwe, yanze kuburana kuko abona ntaho yahera, abonye n’abamushinja, none ngo ngw’IKI? Kuki ababakoloni ibyo bifuza ko batakorerwa twebwe babitwifuriza. Ntawe ufite AGACIRO KURUSHA UMUNYARWANDA.