Ikibuga kiratugora_Thomas Tuchel nyuma yo gutsindwa na Arsenal

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel, nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Arsenal yavuze ko mu byabagoye harimo n’ikibuga basanzwe bakiniraho cya Stamford Bridge. Ku wa Gatatu ni bwo Arsenal ubwo yakirwaga na Chelsea ku kibuga cya Stamford Brigde mu mukino wa Shampiyona y’Abonngereza warangiye itsinze ibitego 4-2. Umutoza Tuchel nyuma y’umukino yavuze ko gutsindwa byatewe nimpamvu zirimo […]

EAC igiye kohereza byihuse ingabo zirwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC

kenyatt.jpg

Abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bafashe ibyemezo birimo kohereza byihuse umutwe w’ingabo zihuriweho zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Ibi byemezo byafatiwe mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 21 Mata 2022, yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta, FĂ©lix Tshisekedi wa RDC, Evariste Ndayishimiye […]

Igikombe cy’Amahoro: APR FC yasubiriye Amagaju, Isanga murumuna wayo muri 1/4 cy’irangiza

Ikipe ya APR FC yageze muri 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’amahoro, nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 3-0 ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-0. Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino birimo bibiri bya Nshuti Innocent na kimwe cya Kwitonda Alain ‘Bacca’ ni byo byafashije iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kugera muri 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro. Itangishaka Blaise […]

Bweyeye-Rusizi: Imiryango 17 itishoboye yorojwe inka zihaka, ishimira Perezida Kagame

uwamariya_venantie_ukenyeye_avuga_ko_ku_myaka_57_nta_n_agakombe_k_amata_kari_karigeze_mu_rugo_rwe_ubu_yizera_kuzayanywa_vuba_nyuma_yo_guhabwa_inka_ihaka._1_.jpg

Imiryango 17 itishoboye yo mu murenge wa Bweyeye,mu karere ka Rusizi, yorojwe inka zihaka muri gahunda ya Gira Inka munyarwanda, n’umushinga RW0740 EAR Kiyabo, uterwa inkunga na Compassion international, ishimira byimazeyo perezida Kagame wayishyizeho, ikavuga ko iyo itabaho batari kuzigera batunga inka, ngo bazitegeho ifumbire,amata,amafaranga n’ibindi bikomoka ku nka, bamwe muri bo bakanavuga ko nizibyara […]

L’OIF envoie 45 professeurs de français au Rwanda

Au total, 45 enseignants envoyĂ©s par l’intermĂ©diaire de l’Organisation internationale de la francophonie (OIF) sont arrivĂ©s au Rwanda, a confirmĂ© le ministère de l’Éducation. Cette dĂ©cision fait partie d’un plan plus large de l’organisation visant Ă  envoyer jusqu’Ă  100 enseignants au Rwanda au cours des deux prochaines annĂ©es dans le cadre d’un projet visant Ă  […]

Gen. Kainerugaba yahishuye ibyo yasezeranyije Perezida Kagame

rw.jpg

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, umujyanama we mu bikorwa byihariye by’igisirikare akaba n’umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yahishyuye ibyo yasezeranyije Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo bahuraga muri uyu mwaka ku nshuro ya mbere. Tariki ya 22 Mutarama 2022 ni bwo Gen. Kainerugaba yageze mu Rwanda mu ruzinduko rugamije […]

Nyamasheke: Bategereje inguzanyo y’imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19 baraheba

umucungamutungo_ws_karambi_vison_sacco_bumbali_machiavel_ufashe_mudasobwa_avuga_ko_uko_iri_vugurura_ritinda_ari_ko_abaturage_bakomeza_kuhazaharira.jpg

Bamwe mu banyamuryango ba Karambi Vision SACCO mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bakoraga ubucuruzi buciriritse mbere ya COVID-19, imishinga yabo y’ubucuruzi ikaza gushegeshwa n’icyo cyorezo harimo n’abari bafite inguzanyo, baravuga ko haje icyiciro cya mbere cy’inguzanyo y’imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19, yatangwaga na Leta ibinyujije mu kigega cy’ingwate (BDF), igihe banditse bayisaba […]

Akarere ka Gasabo kavuze ku ijambo ‘Akabere’ bivugwa ko ryanditswe ku biro byako

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bwasabye abantu kudaha agaciro ijambo ririmo ikosa ryitiriwe ko ryanditse ku biro by’aka Karere, buvuga ko ari ifoto y’incurano [Photoshop]. Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana ifoto igaragaza ku biro by’Akarere ka Gasabo yanditseho amagambo agaragaza ko ari ku Biro by’aka Karere. Iyi foto […]

Niba mudashaka koherezwa mu Rwanda mugume mu Bufaransa – Minisitiri abwira abimukira

Abashaka ubuhungiro bari mu Bufaransa bagomba kuhaguma niba bashaka kwirinda koherezwa n’u Bwongereza mu Rwanda, nk’uko minisitiri muri guverinoma yabihanangirije. Gahunda ya minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu w’u Bwongereza, Priti Patel yo kwimurira abimukira bahageze mu mato mato mu burasirazuba bwa Afurika, mu Rwanda, yateje impaka n’ubu zigikomeje. Ikinyamakuru The Independent dukesha iyi nkuru kivuga […]

Myugariro wa Manchester City wagaragaye yihagarika ku rukuta rwa hoteli ashobora kubihanirwa

Myugariro Kyle Walker wa Manchester City yo mu Bwongereza, ashobora gufatirwa ibihano nyuma yo kugaragara yihagarika ku gikuta cya hoteli. Walker utarakinnye umukino wa FA Cup Manchester City yatsinzwemo na Liverpool ibitego 3-2 ku wa Gatandatu w’icyumweru kubera imvune, nyuma y’umunsi umwe uyu mukino ubaye ni bwo uyu mukinnyi yagaragaye ari kwihagarika ku gikuta cya […]

UAE yahaye Maroc indege z’intambara zose za Mirage 2000-9 yakoreshaga

Ubwami bwa Maroc bwahawe indege zose z’intambara za Mirage 2000 zari zitunzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ( UAE). Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zirateganya gusimbuza izi ndege zo mu bwoko bwa Dassault Mirage 2000-9 igihe izaba yakiriye indege nshya 80 zo mu bwoko bwa Dassault Rafale F4s yatumije mu Bufaransa umwaka ushize. Nibikora, Maroc izakira […]

Sergeant Major Niyigabura wemera ko yicishije umugore we ifuni yasabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye igifungo cya burundu Sergeant Major Niyigabura Athanase wemera ko tariki ya 26 Werurwe 2022 yicishije agasuka umugore we babyaranye abana batatu. Nk’uko TV1 yabitangaje, uru rubanza rwabereye mu rugo rwakorewemo icyaha kwa Niyigabura mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma, mu ntara y’iburasirazuba. Niyigabura mu kwisobanura, yemeye ko yishe umugore […]

President Ndayishimiye, Kagame to meet for the first time in Nairobi

Burundi’s President Evariste Ndayishimiye arrived in Nairobi, Kenya, Thursday for the East African Heads of State meeting on peace and security in the region. It is expected Rwanda’s Kagame will attend. According to a communique released by Burundi’s State House (Ntare House), the president travelled to Nairobi following an invitation from his counterpart Uhuru Kenyatta, […]

Mboweni wari wanenze amasezerano y’abimukira yatangaje ko yanyuzwe n’uruhande rw’u Rwanda gusa

mbo.jpg

Tito Mboweni wabaye Guverineri wa Banki y’Ubwizigame ya Afurika y’Epfo na Minisitiri w’Imari waho, nyuma yo kunenga amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza, yatangaje ko yanyuzwe n’uruhande rumwe gusa. Aya masezerano guverinoma y’u Rwanda yayagiranye n’iy’u Bwongereza tariki ya 14 Mata 2022. Areba abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo butemewe […]

Perezida Putin yemeje ko Ingabo z’u Burusiya zabohoye Umujyi wa Mariupol

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yatangaje ko Ingabo z’igihugu cye zamaze kubohora Umujyi wa Mariupol wo mu majyepfo ya Ukraine. Perezida Putin mu ijambo rye ryatambutse kuri Televiziyo, yasabye Ingabo z’igihugu cye guhagarika gahunda y’ibitero zateganyaga kugaba mu gice kirimo inganda muri uriya mujyi. Agace k’inganda ka Azovstal ni ko gace rukumbi Ingabo za Ukraine […]

Kabila ntashobora kongera kuba perezida – Uwari umucamanza w’urukiko rurinda itegeko nshinga

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila Kabange, ntashobora kongera kuba Perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, itegeko nshinga rirasobanutse, “twavuze ko manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa, ntabwo twavuze ko ishobora kuvugururwa cyangwa nyuma y’urubibi “, ibi ni ibyatangajwe na Prof. Eugène Banyaku wahoze ari Umucamanza w’Urukiko rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga. Uyu […]

Gasenge wahoze ari ‘umwicanyi ruharwa’ yashinje Twagirayezu Wenceslas kuba barafatanyije Jenoside

Urukiko rukuru rukomeje kuburanisha urubanza Twagirayezu Wenceslas aregwamo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, humvwa abatangabuhamya bamushinja n’abamushinjura. Ku wa Mbere tariki ya 18 Mata ni bwo aba batangabuhamya batangiye kumvwa, i Rubavu mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gisenyi. Icyo gihe humviswe ubuhamya bw’uwitwa Gasenge Etienne wemera ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari […]

U Rwanda rwungutse abarimu 45 b’Igifaransa boherejwe na OIF

Minisiteri y’uburezi yemeje ko abarimu 45 boherejwe binyuze mu Muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bageze mu Rwanda. Iki cyemezo kiri muri gahunda yagutse y’umuryango yo kohereza abarimu bagera ku 100 mu Rwanda mu myaka ibiri iri imbere, umushinga ugamije kuzamura imyigishirize y’Igifaransa mu bihugu bigize uyu muryango. Amakuru avuga ko abarimu baturuka muri BĂ©nin, Senegali, […]

Guterres uyobora UN arashaka guhurira na Putin na Zelensky mu bihugu byabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, arashaka guhurira na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na Volodymyr Zelensky wa Ukraine mu mirwa mikuru y’ibihugu byabo. Umuvugizi wa Guterres, StĂ©phane Dujarric yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru yandikiye abakuru b’ibihugu byombi, abasaba ko bamwakira mu mirwa mikuru, Moscow na Kyiv. Dujarric yemeje ko aya mabaruwa yashyikirijwe abahagarariye ibi […]

Sudani: Amashusho ya Omar Bashir yidegembya mu bitaro arwariyemo yateje urunturuntu

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Sudani bararakaye cyane nyuma yo kubona videwo yagaragayemo uwari perezida, wavanywe ku butegetsi, Omar al-Bashir, yidegembya agenda azenguruka ibyumba by’ibitaro aho yimuriwe ku mpamvu z’uko yari arembye cyane muri gereza, nubwo bamwe bavuze ko bamushyigikiye. Bashir wavanywe ku butegetsi mu myaka irenga itatu ishize ahiritswe n’igisirikare nyuma y’amezi y’imyigaragambyo, […]

Investigation into RwandAir flight incident at Entebbe ongoing

RwandAir has said it is working closely with Ugandan local authorities, including the Ugandan Civil Aviation Authority (UCAA), to investigate the circumstances around the incident under which its plane veered off the runway at Entebbe International Airport. RwandAir flight WB464 on Wednesday morning skidded off the runway and landed on a grassy soft area, in […]

Rubavu: Gasenge Etienne wari warahamijwe Jenoside yasabiwe indi myaka 6 y’igifungo

Gasenge Etienne wigeze gufungirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma akaza kurekurwa arangije igifungo, yasabiwe imyaka itandatu y’igifungo ndetse n’ihazabu ya Frw miliyoni 5 kubera ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano akurikiranweho. Gasenge uyu yari yarakatiwe imyaka 15 y’igifungo kubera kugira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma aza kurekurwa arangije ibihano. Ku gicamunsi cy’ejo ku […]

Tariki 21 Mata 1994: Umunsi wishweho Abatutsi benshi kurusha iyindi mu gihugu

Itariki 21 Mata 1994 niwo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi barenza ibihumbi ijana na mirongo itanu umunsi umwe. 1. Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku isi yatse inshingano MINUAR igabanya umubare w’abasilikare bayo mu Rwanda Tariki ya 21/4/1994, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro […]

Perezida Kagame yavuze icyakorwa ngo ubusumbane mu ikoranabuhanga ku batuye mu cyaro n’imijyi buveho

Perezida Kagame avuga ko kugeza umuyoboro mugari wa interineti ku bantu benshi byakuraho inzitizi n’ubusumbane bukigaragara mu gukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane abatuye mu byaro ndetse no mu mijyi aho abenshi batabona serivisi zihuta za interineti. Perezida Paul Kagame asanga kuba abaturage benshi ba Afurika batagerwaho na serivisi z’ikoranabuhanga rya interineti, bigikoma mu nkokora gahunda zigamije […]

Mu mezi 5 UPDF-FARDC zakuye ADF mu birindiro yari imazemo imyaka irenga 22

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yemeza ko mu mezi atagera kuri atanu izi ngabo zifatanyije n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FARDC, zirukanye umutwe w’iterabwoba wa ADF mu bice wari umaze imyaka irenga 22 warafashe. Uyu musirikare yatangaje ko Komanda w’ingabo w’ibikorwa bya ‘Operation Shujaa’ bihuriweho bya UPDF […]

U Burusiya bwagerageje igisasu buvuga ko nta bwirinzi bwa misile buhari bwagihagarika

U Burusiya bwavuze ko bwagerageje misile yabwo nshya yambukiranya imigabane yo mu bwoko bwa ballistique yiswe Sarmat yo mu bwoko bwa misile yo mu bwoko bwa ballistique, ikaba ari inyongera ku ntwaro za kirimbuzi butunze, aho Perezida Vladimir Putin yavuze ko bizaha abanzi ba Moscou ikintu cyo gutekerezaho mbere yo kugira icyo bakora. Perezida w’u […]

Umunyamategeko wirukanwe mu Rwanda avuga ko afite ikimenyetso gishya ku izanwa rya Rusesabagina

Umubiligi wari usanzwe yunganira Paul Rusesabagina mu mategeko wirukanwe mu Rwanda, Vincent Lurquin, avuga ko afite ikimenyetso gishya cyerekeye ku buryo yageze muri iki gihugu ubwo yatabwaga muri yombi. Mu mpera za Kanama 2020 ni bwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Rusesabagina, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali avuye […]