Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, arashaka guhurira na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na Volodymyr Zelensky wa Ukraine mu mirwa mikuru y’ibihugu byabo.
Umuvugizi wa Guterres, Stéphane Dujarric yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru yandikiye abakuru b’ibihugu byombi, abasaba ko bamwakira mu mirwa mikuru, Moscow na Kyiv.
Dujarric yemeje ko aya mabaruwa yashyikirijwe abahagarariye ibi bihugu byombi muri UN, i New York, ku wa Kabiri tariki ya 19 Mata 2022.
Nk’uko uyu Muvugizi yakomeje abivuga, icyo Guterres agamije ni ukugira ngo nk’abayoboye ibihugu biri muri uyu muryango, kandi biwushyigikira mu buryo bukomeye, bagirane ibiganiro bigamije guhoshya intambara birimo.
Yagize ati: “Umunyamabanga Mukuru yavuze ko muri iki gihe cy’akaga n’ingaruka yako, ashaka kuganira ku ntambwe zihutirwa zazana amahoro muri Ukraine n’ahazaza h’ibihugu hashingiye ku masezerano y’Umuryango w’Abibumbye n’itegeko mpuzamahanga.”
Dujarric yakomeje ati: “Yavuze ko yaba Ukraine n’u Burusiya ari ibihugu biri mu byatangije Umuryango w’Abibumbye kandi bihora bishyigikira uyu muryango mu buryo bukomeye.”
Ubwo u Burusiya bwatangizaga iyi ntambara bwise ‘ibikorwa bya gisirikare byihariye’ tariki ya 24 Gashyantare 2022, Guterres ni umwe mu basabye ko bubihagarika ariko ntibwabyubahiriza.


