Gasenge Etienne wigeze gufungirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma akaza kurekurwa arangije igifungo, yasabiwe imyaka itandatu y’igifungo ndetse n’ihazabu ya Frw miliyoni 5 kubera ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano akurikiranweho.
Gasenge uyu yari yarakatiwe imyaka 15 y’igifungo kubera kugira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma aza kurekurwa arangije ibihano.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki ya 20 Mata ni bwo uyu mugabo yagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu.
Ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha bibiri; birimo icyo ‘Gukoresha inyandiko mpimbano’ no ‘kwihesha ikintu cy’undi’.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu gihe Gasenge uyu yari afungiwe Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abandi bantu yashyize mu majwi avuga ko bafatanyije gukora Jenoside nyamara bamwe babeshyerwa.
Mu bo ubushinjacyaha bwagaragaje harimo uwitwa Ntirenganya Anastase kuri ubu ufunze.
Bwavuze ko nyuma y’uko Gasenge acuze umugambi wo gufungisha Ntirenganya, yaciye inyuma akegera abo mu muryango we abasaba amafaranga abizeza ko azahishira uruhare rwe muri Jenoside.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko muri uyu mugambi wo kwaka abo mu muryango wa Ntirenganya amafaranga, Gasenge ari bwo yahimbye inyandiko mu izina ry’Inkiko Gacaca ihamagaza Ntirenganya ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside.
Mu nyandiko ubushinjacyaha bwagaragaje yanditswe n’uwitwa Niyonzima Modeste wari umwanditsi w’Urukiko Gacaca rw’Ubujurire rwa Kora mu murenge wa Bigogwe w’akarere ka Nyabihu, buvuga ko iriho imikono (handwriting) y’abantu babiri batandukanye, bukavuga ko ibiyikubiyemo bimwe byanditswe na Gasenge Etienne.
Uregwa yabwiye umucamanza ko ibyo ubushinjacyaha buvuga atari ukuri, ngo kuko iyo nyandiko bigaragara ko yanditswe n’umuntu umwe.
Yavuze ko ku wa 17 Nzeri 2009 ubwo iyo nyandiko yakorwaga atashoboraga kuyihimba kuko icyo give yari agifungiye Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko nta nyungu n’imwe yari afite yo guhimba iriya nyandiko.
Yavuze ko “Kavumburamashyiga” yo kugira ngo Ntirenganya na bagenzi be bahamagazwe ari icyobo cyabonetsemo imibiri y’Abatutsi bishwe.
Umucamanza yasomeye mu rukiko ibaruwa Niyonzima Modeste yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) asobanura ko inyandiko ihamagaza Ntirenganya atari we wayanditse ndetse bo nk’Urukiko Gacaca rwa Kora batigeze bamuhamagaza, asaba Gasenge kugira icyo ayivugaho.
Uregwa yagaragaje ko kuri gereza yari afungiyemo hari Kopi z’inyandiko zishimangira ko inyandiko ashinjwa guhimba itahimbwe, ubushinjacyaha bugaragaza ko niba izo kopi ziriyo zazasuzumwa.
Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yasabye ubushinjacyaha kuvuga icyo bwifuza kuri Gasenge rumusabira igifungo cy’imyaka itandatu.
Uru rubanza runagaragaramo uruhande rwaregeye indishyi z’akababaro ruvuga ko rwasiragijwe na Gasenge rwasanye urukiko kumuhamya icyaha rukuzamuhanisha indishyi ya Frw miliyoni 5 n’igihembo cya avoka kingana na Frw 500,000 kubera kubasiragiza.
Nyuma yo gupfundikira uru rubanza, umucamanza yavuze ko umwanzuro warwo uzasomwa ku wa Gatatu tariki ya 27 Mata saa munani z’amanywa.

6 Responses
Rubavu: Gasenge Etienne wari warahamijwe Jenoside yasabiwe indi myaka 6 y’igifungo
Uyu mugabo mukomeze mudukurikiranire ibye kuko numvise ari no mu bashinja uwitwa Twagirayezu urimo kuburanira I Rubavu.
Kdi ikigaragara ibyo amushinja ni ibinyoma.
Ubutabera bushishoze hatabaho kurengana kbsa

Biteye isoni ni igitutsi kuburyo ubutabera bwacu bugendera kubuhamya bwa Gasenge urugero murebe uwitwa Ntirenganya wakorags muri CAVM Busogo arigushinja jenoside aho bigeze media niba muri independence mucukumbure

Bwiza.com tuziko mutarya iminwa mujye ahitwa Bigogwe muraza kumenya ukuri uburyo umuryango wa Ntirenganya nabatanze ubuhamya bushinjura Ntirenganya itotezwa barigukorerwa,ikindi hari urujijo ku mibiri yatabaruwe muri Ako gace