rw.jpg

Gen. Kainerugaba yahishuye ibyo yasezeranyije Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, umujyanama we mu bikorwa byihariye by’igisirikare akaba n’umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yahishyuye ibyo yasezeranyije Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo bahuraga muri uyu mwaka ku nshuro ya mbere.

Tariki ya 22 Mutarama 2022 ni bwo Gen. Kainerugaba yageze mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuzahura umubano warwo na Uganda wari umaze igihe kinini warazambye. Perezida Kagame yamwakiriye mu biro bye, babiganiraho.

Inkuru z’uruzinduko rwe rwa mbere

  • https://www.bwiza.com/?Lt-Gen-Muhoozi-Kainerugaba-yamaze-kugera-i-Kigali-Amafoto
  • https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-yakiriye-Gen-Muhoozi-umuhungu-wa-Museveni-Amafoto

Uyu musirikare kuri uyu wa 21 Mata 2022, yatangaje ko mu kiganiro yagiranye na Perezida Kagame uwo munsi, yamusezeranyije byinshi. Muri byo, amaze kuvugamo bibiri ariko anizeza abamukurikira kuri Twitter ko ibindi aza kubitangaza.

Gen. Kainerugaba yagize ati: “Umunsi wa mbere nongera guhura na Data wacu mu mezi atatu ashize, namusezeranyije ibintu bitandukanye. Icya mbere nka Komanda w’ingabo zirwanira ku butaka, UPDF, ntabwo ingabo zanjye zizigera zitera u Rwanda. Icya kabiri, nta muyobozi mu nzego z’umutekano za Uganda urwanya u Rwanda uzaguma mu kazi ke. Ibindi birakurikiraho…”

Byagaragaye ko nyuma y’uruzinduko rw’uyu musirikare hari impinduka zabaye muri uyu mubano kuko nka tariki ya 31 Mutarama, u Rwanda rwafunguye umupaka wa Gatuna uri muri itatu ruhuriyeho na Uganda, rufungura n’indi tariki ya 7 Werurwe 2022.

Nyuma y’uru ruzinduko kandi ni bwo yatangiye kwikoma Kayumba Nyamwasa washinze ihuriro RNC rirwanya Leta y’u Rwanda, ishinja gutegurira muri Uganda umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.

Maj. Gen. Abel Kandiho wari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa Uganda (CMI), Leta y’u Rwanda yashinjaga kuba inyuma y’itotezwa n’ifungwa ryakorerwaga Abanyarwanda, na we yari yakuwe kuri iyi nshingano tariki ya 25 Mutarama, n’ubwo nyirubwite yemeje ko nta kibi cyamukuje kuri iyi nshingano.

Uruzinduko rwo muri Mutarama rwakurikiwe n’urundi rw’iminsi itatu yagiriye mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2022, rwazamuye icyizere cy’uko n’ibisigaye bitarakemuka hagati y’impande zombi bishobora gukemuka mu gihe kiri imbere.

rw.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *