Abashaka ubuhungiro bari mu Bufaransa bagomba kuhaguma niba bashaka kwirinda koherezwa n’u Bwongereza mu Rwanda, nk’uko minisitiri muri guverinoma yabihanangirije.
Gahunda ya minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu w’u Bwongereza, Priti Patel yo kwimurira abimukira bahageze mu mato mato mu burasirazuba bwa Afurika, mu Rwanda, yateje impaka n’ubu zigikomeje.
Ikinyamakuru The Independent dukesha iyi nkuru kivuga ko Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe ibya Business, Paul Scully, we yunganiye Patel kuri iki kibazo kitavugwaho rumwe avuga ko byafasha guca intege abantu binjira mu gihugu bambutse Umuyoboro w’u Bwongereza (English Channel).
Avugana na LBC, Scully yagize ati: “Aho bari mu Bufaransa, bari mu gihugu gifite umutekano. Bashobora, niba badashaka kujya mu Rwanda, gusaba [ubuhungiro] mu Bufaransa.”
Yongeyeho ati: “Ntabwo bikwiye ko abantu bagomba kurira kuri aya makuba, abacuruza abantu. Ntabwo dushaka kubona abantu barohama mu muyoboro… dukeneye guhangana n’ibi. ”
Madamu Patel yavuze ko iyi gahunda izafasha “guhungabanya imiterere y’ubucuruzi bw’agatsiko k’abagizi ba nabi” no “kubuza abimukira gushyira ubuzima bwabo mu kaga”.
Biteganyijwe ko abafatwa na guverinoma ko binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko kuva ku ya 1 Mutarama bashobora koherezwa mu Rwanda, aho bazemererwa gusaba ubuhungiro.


