Tito Mboweni wabaye Guverineri wa Banki y’Ubwizigame ya Afurika y’Epfo na Minisitiri w’Imari waho, nyuma yo kunenga amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza, yatangaje ko yanyuzwe n’uruhande rumwe gusa.
Aya masezerano guverinoma y’u Rwanda yayagiranye n’iy’u Bwongereza tariki ya 14 Mata 2022. Areba abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.
Nk’uko guverinoma z’ibihugu byombi zasobanuye aya masezerano y’imyaka itanu, abimukira bajya mu Bwongereza muri ubu buryo bazajya boherezwa mu Rwanda, bikazakorwa mu rwego rwo gukumira impanuka bakorera mu mazi, ishimutwa n’icuruzwa ryabo.
Ariko Mboweni tariki ya 17 Mata 2022, yifashishije Twitter anenga aya masezerano. Yagize ati: “Abanyafurika bagomba gukemura ibibazo byabo. Iki kintu cy’uko abantu bacu birukira i Burayi, bagahinduka igicuruzwa ntabwo gikwiye. Ntigikwiye rwose. Ntabwo nemeranya n’amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza y’uburyo bwo gucuruza impunzi z’Abanyafurika.”
Uwo munsi yongeye gutangaza ubutumwa, avuga ko n’ubwo asanzwe ari inshuti ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aya masezerano atayemera. Ati:”Perezida Kagame ni inshuti yanjye. Ariko aha ngaha ntabwo nemera.”
Kuri uyu wa 20 Mata 2022, Mboweni yatangaje ko yavuganye no mu biro bya Perezida Kagame, asobanurirwa iby’aya masezerano, yumva uruhande rw’u Rwanda, ariko ku Bwongereza ngo ntiyumva uburyo buri kuyasobanuramo.
Yagize ati: “Njye n’ibiro bya Perezida Kagame twagiranye ikiganiro cyiza uyu munsi. Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yasobanuwe. N’ubwo hari ibyo ntarumva, uruhande rw’u Rwanda ndarwumva. Ntabwo nishimiye uburyo u Bwongereza buri gusobanuramo aya masezerano.”
Tito Mboweni ni umwe mu nzobere icyenda Perezida Kagame yifashishije mu gukora amavugurura muri komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu Kuboza 2019. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yazakiriye mu biro bye.
Uyu muhanga mu by’ubukungu kandi asanzwe agaragaza umwihariko w’iterambere ry’u Rwanda, ndetse yigeze gushyirwaho igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Afurika y’Epfo ubwo yagereranyaga isuku iri mu mujyi wa Kigali no muri Johannesburg.
Iki gitutu cyatumye atangaza ko agiye kuva kuri Twitter, ariko Perezida Kagame amusaba kugumaho maze arabimwemerera.
Soma inkuru irambuye hano https://www.bwiza.com/?Min-Mboweni-yumviye-inama-ya-Perezida-Kagame-yo-kutareka-gukoresha-Twitter




2 Responses
Mboweni wari wanenze amasezerano y’abimukira yatangaje ko yanyuzwe n’uruhande rw’u Rwanda gusa
Kunenga ugamije kubaka ni buiza. Societe civile yo mu Rwanda ko itavuga
Mboweni wari wanenze amasezerano y’abimukira yatangaje ko yanyuzwe n’uruhande rw’u Rwanda gusa
Kunenga ugamije kubaka ni buiza. Societe civile yo mu Rwanda ko itavuga