Ese n’ubu inshuti zishobora kuguhindura umunyabyaha mugihe uhuye n’ingorane?

Sangiza iyi nkuru

Mu buzima bwa buri munsi umuntu aharanira gutera imbere. Muri uko gutera imbere, ukenera abakunganira haba mu buryo bw’ibifatika ndetse no mu buryo bi’ibitekerezo.
Niyo mpamvu usanga buri muntu ku rwego rwe aba afite inshuti bari ku rwego rumwe, umukire akagendana cyangwa agasangira n’abakire bagenzi be, umukene agasangira n’abakene bagenzi be ari nako bagirana inama ku mishanga ihwanye n’ubushobozi bwabo baba bafite.
Izo nshuti rero ziba zitandukanye kuko hari ababa inshuti zawe kuko hari icyo bagukurikiyeho cyangwa andi maronko bagutezeho. Hakaba rero n’inshuti nyyanshuti ubonera mu byago.
Aha turagaruka ku rugero rwa Yobu uvugwa muri Bibiliya isezerano rya kera.
Uyu mugabo avugwaho ubukire budasanzwe mu mateka ye (Yobu 1:1…) Yobu yari afite abahungu n’abakobwa benshi, urugo rwari rwuzuye amatungo y’ubwoko bwose ndetse n’ibindi bijyanye n’ibindi bintu bihenze by’agaciro gakomeye.
Ijambo ry’Imana rivuga ko ubu butunzi ari na bwo satani yuririyeho amugerageza ashinja Imana kuba yarabimuhaye nka ruswa ngo abe intangarugero mu kuyumvira ari na cyo cyatumye Imana imutanga ngo abe isibaniro y’urugamba hagati y’Imana na Satani.
Mu bigeragezo Yobu yahuye na byo ubwo satani yamusabaga Imana, yari afite inshuti 3 zirimo Elifazi, Zofari ndetse na Biludadi bamubaga hafi nk’uko no kuri ubu usanga bimeze umuntu afite abantu b’inkoramutima basangira akabisi n’agahiye.
Nyamara izi nshuti za Yobu zatinze kwemera ko ari ibigeragezo Yobu ari guhura na byo kandi ari indahemuka ahubwo zo zikamushinja kuba hari ibyaha runaka yaba yarakoze yiherereye biri ku mugaruka.
Dore amwe mu magambo ababaje imwe mu nshuti za Yobu Elifazi yabwiye Yobu mu gihe yari agoswe n’ibigeragezo.
Yobu22:2
.“Mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana? Ni ukuri umunyabwenge agira icyo yimarira ubwe.
3.Mbese Ishoborabyose inezezwa n’uko uri umukiranutsi? Cyangwa se gutunganya inzira zawe hari icyo biyunguye?
Yobu ntiyahwemaga guhamya Imana ndetse no gukomeza kuyizera no kuyihamiriza abandi ko atari yo ishobora kumugirira nabi ndetse agakomeza no kugaragaza imbuto nziza nubwo ibyago byakomezaga kwisukiranya umunsi ku wundi.
4.Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni uko uyubaha?
5.Ibibi byawe si byinshi? Ndetse ibicumuro byawe ntibigira urugero.
6.Kuko wajyanye ingwate z’abo muva inda imwe ku busa, Kandi uwambaye ubusa wamwimye umwambaro.
7.Ntiwahaye indushyi amazi yo kunywa, Kandi umushonji wamwimye ibyokurya.
8.Ariko ukomeye we yagiraga igihugu, Kandi uwubahwaga ni we wakibagamo.
9.Abapfakazi wabagenzaga ubusa, N’amaboko y’impfubyi akavunagurwa.
10.Ni cyo gituma imitego ikugose, N’ibiteye ubwoba bigutunguye biguhagaritse umutima.
11.N’umwijima na wo urakugose ukubuza kubona, Kandi amazi menshi akurenzeho.
12.“Mbese Imana ntiri hejuru mu ijuru? Kandi dore umutwe w’inyenyeri uko ziri kure.
13.Nawe ukavuga uti ‘Icyo Imana izi ni iki?’ Mbese yabasha guca urubanza inyuze mu mwijima w’icuraburindi?
Beludadi na we uza ku mwanya wa 2 mu nshuti za Yobu, ntiyigeze yemera ibyabaye kuri Yobu ko ari urugamba ahubwo nawe yumvaga ko ariibiri kumugaruka.
Dore amagambo yamubwiye nyuma yo kubura abana be n’amatungo n’ibindi.
Yobu 8:2…
“Uzahereza he kuvuga utyo? Kandi uzagarukiriza he kuvuga amagambo ameze nk’umuyaga wa serwakira?
3.Mbese Imana igoreka urubanza? Ishoborabyose igoreka gukiranuka?
4.Niba abana bawe bayicumuyeho, Ikabatanga mu maboko y’ibibi byabo,
5.Nushakana Imana umwete, Ukinginga Ishoborabyose,
6.Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka, Ni ukuri byatuma iguhugukira, Igatuma ishyira ihirwe mu kibanza cyawe hakiranutse.
dromadaire
Kimwe n’abandi batandukanye baba iinshuti cyangwa umugore wa yobu, ntibahwemye kumwigarika ndetse bakanerekana ko ari igisebokuba baziranye na we, ariko amaherezo urugamba rwaje kurangira Yobu asubizwa ibikubye ibyyo yari afiye mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nawe byashoboka ko ujya uhura n’ibigeragezo bitandukanye inshuti zikakugaruka ndetse zikaguhindura umunyabyaha kabone nubwo waba uzira ubusa. Komeza wizere Imana kandi nawe amaherezo yawe azaba meza kurushaho ndetse ukubirwe ibyawe wabuze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimna@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *