uwamariya_venantie_ukenyeye_avuga_ko_ku_myaka_57_nta_n_agakombe_k_amata_kari_karigeze_mu_rugo_rwe_ubu_yizera_kuzayanywa_vuba_nyuma_yo_guhabwa_inka_ihaka._1_.jpg

Bweyeye-Rusizi: Imiryango 17 itishoboye yorojwe inka zihaka, ishimira Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Imiryango 17 itishoboye yo mu murenge wa Bweyeye,mu karere ka Rusizi, yorojwe inka zihaka muri gahunda ya Gira Inka munyarwanda, n’umushinga RW0740 EAR Kiyabo, uterwa inkunga na Compassion international, ishimira byimazeyo perezida Kagame wayishyizeho, ikavuga ko iyo itabaho batari kuzigera batunga inka, ngo bazitegeho ifumbire,amata,amafaranga n’ibindi bikomoka ku nka, bamwe muri bo bakanavuga ko nizibyara bakazinywa amata ari bwo bwa mbere amata azaba abagezeho.

Bavuga ko mu by’ukuri kugira akarima uhinga udafite ifumbire biba ari ugukorera ubusa, kumva abandi baha abana amata wowe abawe batazi n’uko asa kandi bari mu myaka yigiye hejuru, ari bimwe mu byahoraga bibababaza cyane ,aho bamwe baburaga uko bagira ngo bakaragira utumasa tw’abifite ngo babone uko badukuraho ifumbire, kandi nyiri ako kamasa ashobora kugatwara umunsi ashakiye uwakuragaho ako gafumbire akabura amerekezo, ariko ko guhabwa inka nk’izo,muri gahunda y’umukuru w’igihugu ubwe, ari amahirwe bazahora baha agaciro.

Kayiranga Vedaste uvuga ko yabonaga agafumbire agakuye ku tumasa tw’abandi yororaga, akaba atari yarigeze anarota gutunga inka mu buzima bwe kubera ubushobozi bwe butabimwemereraga.

Ati: “Guhabwa inka nk’iyi ihaka ntarigeze mbere ntekereza ko iwanjye hazakandigaira inka, nta wundi nabishimira cyane uretse Nyakubahwa perezida Kagame wenyine,udukuye mu bworo akatugira aborozi. Iyo adashyiraho iyi gahunda ntituba tuzibonye kandi n’iri torero riziduhaye ryatubwiye ko ribikoze rigera ikirenge mu cye. Ni uwo gushimirwa byimazeyo rwose kuko bigaragara ko Bweyeye ayishyize ku mutima cyane.’’

Avuga ko muri uyu murenge inka ifite agaciro ntagereranywa,kakagaragarira ku gaciro uyitunze agira mu bandi, aho,nubwo yaba yatisha imirima kubera udusambu duto ifumbire ayikuraho imuha kweza ibihaza umuryango we, kuba uyibonye ari mu cyiciro cy’abatishoboye ubwayo ikimwivaniramo bitewe n’amafaranga akura ku mata,ifumbire n’izo yayindi ibyaye nyuma yo kwitura,agasanga kuba yayibonye na we kwikura habi abisatira.

Ati: “Ku myaka yanjye 52 ni bwo ngiye gutunga inka,noneho iyi yo akarusho iranahaka. Abana banjye 6 bagiye noneho kunywa amata bifuje kuva kera. Ubutaka bwa Bweyeye bukenera ifumbire cyane, nayibonaga narushye cyane ndagira utumasa tw’abandi, nyirakamasa akaba yagatwara igihe agashakiye,none ngiye kuragira imbyeyi yanjye hatazagira uza ngo ayitware.

Izampa, byose nyikeneyeho. Ino uguhaye inka aba akwifurije ubukire, ni yo mpamvu dushimiye uyu mushinga wazidushyikirije,ariko cyane cyane perezida Kagame wifuriza abanyarwanda bose gutunga no gutunganirwa.’’

Uwamariya Venantie w’imyaka 57, uyu mushinga usanzwe ufashiriza umwuzukuru,ati’’ Nabera nanjye ngiye gutereka amata iwanjye. Ndumva ari nk’inzozi kuko ndinze ngeza iyi myaka nta n’agakombe k’amata karagera iwanjye. Ino iyo inka yaguhiriye ni ubutunzi bukomeye. Ndayibonye,bambwiye ko ihaka,bivuze ngo mu gihe gito ndaba nywa amata mpawe na Kagame yogahorana amata ku ruhimbi nk’uko natwe abitwifuriza.’’

Arakomeza ati: “Anshajishije neza pe! Kuko mbere hose sinari narayibonye mu bihe bya kera ngo mbe nshaje niyororera kuko Leta zabanjirije iyi nta yigeze itworoza cyangwa ngo itwifurize kugira inka cyangwa amata. Nzayifata neza,niture, kuko mfite ikibazo cy’agasambu,ndizera ko izangeza ku isambu no kubaka inzu nziza. Ninyifata neza na yo izamfata neza ndabyizeye, abatworoje ndabashimiye cyane.’’

Aba bose, kimwe n’abandi borozi muri uyu murenge icyo bahirizaho ni ukutagira Farumasi y’imiti y’amatungo bigatuma abajya kuyizana ahandi babahenda cyane kandi bamwe basanzwe batishoboye, bakaba bakomeje gusaba ubuyobozi bw’umurenge wabo n’ubw’Akarere ,kumva ubusabe bwabo bakagezwaho uburyo bwo kubona imiti yazo hafi kandi ku giciro gito, batishima ko bazibonye ariko zikazicwa n’indwara bashoboraga kuvura iyo bagira imiti hafi.

Iki, Gitifu w’agateganyo w’uyu murenge Ndamyimana Daniel,avuga ko, koko ari ikibazo gikomeye cyane kandi batahwemye kugikorera ubuvugizi ariko n’ubu ntacyo biratanga,ariko ko ngo hari rwiyemezamirimo barimo bashishikariza kuhazana iyo Farumasi,nibikunda kizaba gikemutse.

Ati: “Baravuga ukuri rwose ni ikibazo kiduhangaykishije cyane kuko kubona umuti w’amatungo ino bisaba kwiyuha akuya kandi ntiwavuga ko urimo uteza ubworozi imbere amatungo ashobora kwicwa n’indwara kubera kutavurwa, na ba Veterineri bagerageza kuyikura ahandi bakayihenda kuko na bo iba yabavunnye, ariko hari rwiyemezamirimo turimo dushishikariza kuhashyira iyo Farumasi,nibikunda aborozi bazaba baruhutse rwose.’’

Ikindi aba bazihawe bifuza ni uko zagera kuri bose uyu mushinga witaho,kuko wita ku bana 271, imiryango yazihawe ikaba 17 gusa, bakumva kuzamuka bonyine abandi basigaye kandi bari bari mu cyiciro kimwe,kitanywa amata,atari byo.

Iki na cyo Rév.Past Habinshuti Thomas, acidikoni w’ubucidikoni bwa Bweyeye,ukurikiranira hafi uyu mushinga, agisubiza atya: “Hari abandi 30 twari tumaze kuziha mu rwego rw’impano bitari muri gahunda ya gira inka,tukaba tugiye gukomeza ubuvugizi mu bafatanyabikorwa bacu ngo n’abasigaye bazazibone.

Tuzi ko aba 17 nubwo bakwitura zitazagera kuri bose kandi bariya 30 bo ntibazitura. Birumvikana rero ko n’abandi bakwiye kuzibona vuba ntibasigare mu iterambere, ariko twari twabahaye amatungo magufi bose, nubwo twagize ibyago ingurube twari twabahaye umwaka ushize inyinshi zikicwa n’indwara ya muryamo, na cyo kikaba ari igihombo gikomeye cyane twahuye na cyo.’’

Uretse izi nka bahawe, bamwe muri bo bavuga ko bari bigishijwe kwihangira imirimo ibabyarira inyungu, irimo gukora amasabuni, nyamara ntibahabwa ibikoresho bibafasha kubyaza umusaruro ibyo bize kandi bari bigishijwe ngo bikure ku ngoyi y’ubukene,bagasaba ubuvugizi ngo babihabwe bareke gupfusha ubuenyi bahawe ubusa, umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu, Reverend Ariho Boaz, yabijeje ko iki kibazo agiye kukigira icye,akagikurikirana,haba mu buvugizi cyangwa ubundi buryo byakorwamo, ku bufatanye n’izindi nzego,kuko na we asanga kwigisha umuntu ibitari bumugirire akamaro ntacyo uwamwigishije aba amumariye kigaragara.
uwamariya_venantie_ukenyeye_avuga_ko_ku_myaka_57_nta_n_agakombe_k_amata_kari_karigeze_mu_rugo_rwe_ubu_yizera_kuzayanywa_vuba_nyuma_yo_guhabwa_inka_ihaka._1_.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *