kenyatt.jpg

EAC igiye kohereza byihuse ingabo zirwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bafashe ibyemezo birimo kohereza byihuse umutwe w’ingabo zihuriweho zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Ibi byemezo byafatiwe mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 21 Mata 2022, yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta, Félix Tshisekedi wa RDC, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Yoweri Museveni wa Uganda na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Aba bakuru b’ibihugu bemeje ko imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri RDC ihita irambika intwaro, ikomoka mu mahanga yo ikava ku butaka bw’iki gihugu, abayigize bagasubira mu bihugu byabo.

Bemeje ko abahagarariye imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri RDC bagirana ibiganiro na Leta ihagarariwe na Perezida Tshisekedi, bikazabera i Nairobi guhera kuri uyu wa 22 Mata 2022, kandi akazamenyesha bagenzi be bayoboye ibihugu byo muri EAC ibyo bemeranyije.

Aba bakuru b’ibihugu bemeje ko muri RDC hahita hoherezwa uyu mutwe w’ingabo wo kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’iki cyemezo kireba irambika ry’intwaro. IItangazo ry’ibi byemezo rigira riti: “Iyi nama yemeje ko itegurwa ry’uwo mutwe ritangira aka kanya, hisunzwe inzego bireba mu karere.”

Gikomeza kigira kiti: “Ishyirwaho ry’umutwe w’akarere ugamije kurwanya imitwe igambiriye inabi rigomba guhita ritangira, riyobowe na RDC.”

Imitwe itaribukurikize iki cyemezo cyo kurambika intwaro, irafatwa nk’igambiriye inabi, maze uyu mutwe w’ingabo z’ibihugu bigize EAC wifashishwe mu kuyirwanya, nk’uko itangazo ry’ibi byemezo rikomeza ribivuga.

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yiga ku kibazo cy’umutekano muke uri muri RDC ikurikiye indi na yo yabereye i Nairobi tariki ya 8 Mata 2022.

kenyatt.jpg
ndayish.jpg
museve.jpg

Amafoto: State House Kenya/Twitter

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. EAC igiye kohereza byihuse ingabo zirwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC
    ABA congolais baba ibicucu bemeye ko kagonyori asubira muri rdc kwicayo les bantous

  2. EAC igiye kohereza byihuse ingabo zirwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC
    ABA congolais baba ibicucu bemeye ko kagonyori asubira muri rdc kwicayo les bantous

  3. EAC igiye kohereza byihuse ingabo zirwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC
    Babanze batoze frdc kwambara impuzankano yigisirikare cyigihugu ireke kwambara gisevire ikitwaza intwaro nibwo azamenya uko barandura iyomitwe yinyeshyamba

  4. EAC igiye kohereza byihuse ingabo zirwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC
    Babanze batoze frdc kwambara impuzankano yigisirikare cyigihugu ireke kwambara gisevire ikitwaza intwaro nibwo azamenya uko barandura iyomitwe yinyeshyamba

  5. EAC igiye kohereza byihuse ingabo zirwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC
    Inama nk’iyi irebana n’umutekano wo mu karere irenze kure cyane ingendo umukuru w’igihugu cyacu agirira hanze. Niyo mpamvu navuga ko urwitwazo rwo kuvugira kuri mudasobwa aganiriza abanyeshuri bo muri Amerika bitaba impamvu ifashe. Ari ahandi, imizinga yarikuvamo imyibano.

  6. EAC igiye kohereza byihuse ingabo zirwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC
    Inama nk’iyi irebana n’umutekano wo mu karere irenze kure cyane ingendo umukuru w’igihugu cyacu agirira hanze. Niyo mpamvu navuga ko urwitwazo rwo kuvugira kuri mudasobwa aganiriza abanyeshuri bo muri Amerika bitaba impamvu ifashe. Ari ahandi, imizinga yarikuvamo imyibano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *