Rwamagana: Uwari uhejejwe mu burushyi na Gitifu yakomorewe

Sangiza iyi nkuru

Hashize icyumweru mu itangazamakuru humvikanye umugore wavugaga ko agiye guhera mu burushyi yatewe na Gitifu wanze kumusezeranya n’umugabo. Uyu ni Uwase Letitsiya wagombaga gusezerana na Iyamurenye Emmanuel mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Muhigirwa David yabwiye itangazamakuru ko aba bageni bakerewe, yongeraho ko babanje gusaba umunani w’umugore ngo babone gusezerana ivangamutungo.

Kuwa kane tariki ya 19 Mutarama 2017, nibwo Uwase Letitsia yagombaga gusezerana n’umugabo we bamaranye imyaka isaga ine. Avuga ku mpamvu Gitifu atamusezeranije, yavuze ko yabanje kumubaza niba “ariwe bahuriye mu nama yari yakoreshejwe na Visi Meya”, ku munsi ubanza. Gitifu nawe akavuga ko abageni baje bakererewe. Uwase akavuga ko Gitifu agiye kumuheza mu burushyi, ngo kuko ubwo adasezeranye, umugabo yamwirukana igihe ashakiye agasubira muri bwa burushyi.

Umunani w’ubutaka niryo pfundo

Nubwo Uwase na Iyamuremye batemerera Bwiza.com ko bakerejwe no gusaba umunani nk’uko Gitifu yabivuze, ngo n’ubundi niyo ntandaro ya byose. Uwase ati “data Katabogama Nicodemu yaduhaye iminani yacu mu 2014, nyuma itegeko rihindutse, ashaka kuyiduhuguza ngo ayigurishe. Yatubwiraga ko ubuyobozi aribwo bumugira iyo nama”. Iki kibazo nicyo ngo cyari cyahagurukije Visi Meya, habura umwanzuro.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kuri uyu wa gatatu nabwo, umukozi w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe ubutaka yaje ku murenge wa Muyumbu, aje muri iki kibazo cy’umuryango wa Katabogama, Uwase avukamo. Uyu mugore noneho avuga ko cyacyemutse. Ati “inama yemeje data ko aturekera imigabane yaduhaye, ko twemerewe guhabwa ibyangombwa by’ubwo butaka”.

Uwase Letitsia, avuga ko noneho yavuganye na Gitifu Muhigirwa, akamubwira ko bahitamo undi munsi bazaziraho akabasezeranya. Ikibazo cy’imigabane y’ubutaka bari bafitanye na se cyavanwe mu nzira, kandi niryo ryari ifundo ry’imibanire yabo na Gitifu. “Gitifu ati bakerewe bagiye gusaba imigabane, Uwase nawe ati Gitifu arashuka data ngo atwambure imigabane”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *