Ikigo cya Uganda Gishinzwe Indege za Gisivile (UCAA), cyatangaje ko cyamaze gutangiza iperereza ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’impanuka indege ya RwandAir iheruka gukorera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe i Kampala.
Saa kumi n’imwe n’iminota 31 z’igitondo cyo ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ni bwo iyi ndege ya RwandAir CRJ 900 yanyereye, igwa inyuma y’ikibuga cya Entebbe.
Mu bari bari muri iyi ndege cyangwa ibyari biyirimo nta na kimwe cyigeze kigirira ikibazo muri iyi mpanuka.
Umuyobozi Mukuru wa UCAA, Fred K. Bamwesigye, yabwiye itangazamakuru ko iperereza ryamaze gutangira ndetse rikazisunga imikorere mpuzamahanga y’indege.
Ati: “Twisunze imikorere mpuzamahanga, hatangijwe iperereza ryuzuye kugira ngo hamenyekane nyirabayazana w’iki kibazo.”
RwandAir na UCAA baherukaga gutangaza ko iriya mpanuka yatewe n’ikirere kitari kimeze neza, gusa hari andi makuru yavugaga ko igice cy’ikibuga cy’indege cya Entebbe (17/35) iriya ndege yari kugwamo kitujuje ibipimo mpuzamahanga.
Bamwesigye yamaganye aya makuru avuga ko ibirango by’iki gice bigaragara ndetse nyuma ya buri mezi atandatu bikaba bivugururwa.
Impanuka y’iriya ndege yatumye igice kimwe cy’ikibuga cya Entebbe gifungwa by’agateganyo, ibyagize ingaruka ku zindi ngendo z’indege zari ziteganyiwe.
Umuyobozi wa UCAA yavuze ko gukereza ingendo zimwe na zimwe byari mu rwego rwo kugira ngo iperereza ry’ibanze ryerekane ibihamya ku byaba byarateye iriya mpanuka.
Indege ya RwandAir yanyereye Entebbe yabaye iya kabiri byari bibayeho, nyuma y’iya Ethiopian Airlines byabayeho muri Mutarama 2019 irimo abagenzi 139.


