Perezida Kagame yafashe mu mugongo abanya-Kenya nyuma y’urupfu rwa Kibaki

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije abanya-Kenya ndetse n’umuryango wa Mwai Kibaki, nyuma y’urupfu rw’uyu mukambwe wabaye Perezida wa Kenya.

Kibaki yayoboye Kenya imyaka 10 hagati ya 2003 na 2013, mbere yo gusimburwa na Perezida Uhuru Kenyatta kuri ubu na we uri mu nzira yo gusoza manda ye ya kabiri yo kuyobora kiriya gihugu.

Perezida Kenyatta ni we wemeje inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe wapfuye afite imyaka 90 y’amavuko.

Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yihanganishije abanya-Kenya ku bw’urupfu rw’uriya mukambwe wabaye Perezida wa gatatu wa Kenya; ashima umuhate we mu guhindura ubukungu bwa Kenya no guharanira ukwishyira hamwe kw’akarere.

Ati: “Ndihanganisha abaturage ba Kenya ndetse n’umuryango wa Perezida Kibaki. Ubwitange bwe mu guhindura ubukungu bwa Kenya hamwe n’akazi ke mu guharanira ukwishyira hamwe kw’akarere bizibukwa n’ibisekuruza byinshi. Abaturage b’u Rwanda bifatanyije n’abanya-Kenya muri ibi bihe.”

Ba Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda cyo kimwe na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na bo batambukije ubutumwa bufata mu mugongo abanya-Kenya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *