Alpha Condé wahoze ari Perezida wa Guinée-Conakry yemerewe kwishyira akizana, nyuma y’amezi atandatu ahiritswe ku butegetsi.
Tariki ya 05 Nzeri 2021 ni bwo Condé wari umaze imyaka 10 ayobora Guinée yahiritswe n’abasirikare bo mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe bari barangajwe imbere na Col Mamadi Doumbouya kuri ubu uyoboye Guinée-Conakry mu buryo bw’inzibacyuho.
Kuva icyo gihe Alpha Condé ibyemezo yafataga byasabaga ko abanza kubihererwa uburenganzira n’akanama ka gisirikare kuri ubu kayoboye Guinée.
Aka kanama mu itangazo rigenewe abanyamakuru karaye gasohoye rigasomerwa kuri Televiziyo y’Igihugu, kavuze ko kuri ubu Perezida Alpha Condé yemerewe kwishyira akizana, gusa nanone mu buryo butuzuye.
Condé kuri ubu yemerewe kwakira uwo ashaka ariko nanone mu buryo bugenzuye kugeza igihe bizatangarizwa ko ahawe uburenganzira bwuzuye.
Itangazo rya kariya kanama rikomeza rivuga ko Condé azakomeza kuba mu rugo rw’umugore we kugeza igihe imirimo yo kubakira inzu ye bwite izarangirira.
Aka kanama kandi kemeje ko icyubahiro cy’uyu mukambwe kizasigasirwa, ku buryo ubu yemerewe kwakira bene wabo ndetse n’inshuti ze za hafi mu gihe yaba abisabye.


