Museveni yasobanuye uko Kagame yamutabaye yari agiye kwicirwa hamwe n’umuryango we

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yasobanuye uburyo Paul Kagame na murumuna we, General (Rtd) Caleb Akandwanaho wamenyekanye nka Salim Saleh bamutabaye ubwo yari agiye kwicirwa hamwe n’umuryango we.

Mu butumwa burebure amaze gushyira ku rubuga rwa Twitter, Perezida Museveni yasobanuye uburyo umuhungu we wizihije isabukuru y’amavuko ya 48, ari impano Imana yamuhaye, we n’umufasha we Janet Museveni mu bihe byari bikomeye.

Yagize ati: “Lt Gen Muhoozi yari impano mu buto bwacu bw’ibihe bikomeye. Yavukiye i Dar es Salaam tariki ya 24 Mata 1974, Mama Janet yajyanwe ku bitaro n’umugore w’Umuholandi. Ku munsi wakurikiyeho, nahamagaye Samora Machel, mumenyesha iby’iyo nkuru.”

Samora MoisĂ©s Machel yabaye umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa FLERIMO (Frente de Libertação de Moçambique) warwanyaga ubutegetsi bw’abakoloni b’abanya-Portugal guhera mu 1962. Waje gufata ubutegetsi, aba Perezida w’iki gihugu kuva mu 1975 kugeza mu 1986.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko Kainerugaba yabaye Kadogo mu rugamba rwo kubohora igihugu [rwatangiye mu 1980). Ati: “Ku myaka 5 yari inararibonye mu gisirikare ubwo twatabwaga muri yombi na bagenzi bacu bo muri UPC muri Kireka.”

UPC (Uganda People’s Congress) ni umutwe wa politiki washinzwe n’uwari Perezida wa Uganda, Miltoni Obote mu 1960. Ubutegetsi bwe bwahiritswe n’abarwanyi ba NRA (National Resistance Army) bari bayobowe na Yoweri Museveni mu 1986.

Muri iki gihe Museveni n’umuryango we batabwaga muri yombi, yasobanuye ko ari bwo Kagame na Saleh babatabaye. Ati: “Bari bafite umugambi wo kutwohereza ku Mana ariko ingabo zacu zari kumwe na Kagame na Saleh zaradutabaye.”

Perezida Museveni yashimiye Perezida Kagame kuba yaremeye ubutumire bwa Gen. Kainerugaba, akitabira ibirori bye. Ati: “Ndagira ngo nshimire Nyakubahwa Paul Kagame, twishimiye ko wemeye ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi, ukaza. Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka maremare. Ni inshuti kuva mu bihe bya kera.”

Inkuru y’uko Museveni n’umuryango we batabawe n’aba basirikare yanagarutsweho na Janet Museveni mu gitabo yise ‘My Life’s Story’, aho yagize ati: “Rwigema, Saleh n’abandi basore b’abasirikare basimbutse imodoka, imbunda zabo ziteguye kurasa. Ibi byatwaye iminota mike ku buryo abandi basirikare basigaye ku muhanda bumiwe.”

Icyo gihe hari mu mwaka w’1980, ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rwatangiye. Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?rwigyema-yaradutabaye-janet-museveni

Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Kampala rwongeye kubaho nyuma y’imyaka ine kuko yaherukagayo mu 2018 umubano w’u Rwanda na Uganda utarajyamo agatotsi.

Rukurikiye ebyiri Gen. Kainerugaba yagiriye mu Rwanda (muri Mutarama na Werurwe 2022), ubwo bombi baganiraga ku buryo uyu mubano w’ibihugu bifitanye amateka maremare y’ubucuti wakongera kuba mwiza.

Nyuma y’izi nzinduko, icyizere gikomeje kwiyongera ko n’ibibazo bikiri hagati y’ibi bihugu na byo bishobora gukemuka bitatinze. Iby’ingenzi byakemutse birimo ifungurwa ry’imipaka itatu yo ku butaka bihuriyeho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Museveni yasobanuye uko Kagame yamutabaye yari agiye kwicirwa hamwe n’umuryango we
    hhhhh ntabwo uzi amateka kbsa

  2. Museveni yasobanuye uko Kagame yamutabaye yari agiye kwicirwa hamwe n’umuryango we
    hhhhh ntabwo uzi amateka kbsa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *