Ubwo umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke wibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, abafite ababo bari bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibogora muri uyu murenge bakimurirwa mu rwa Nyamasheke mu rwego rwo guhuza inzibutso, basabye ko ahahoze uru rwibutso bari bashyinguyemo hubakwa ikimenyetso cy’amateka ya jenoside n’ubusitani bwo kwibuka, kubera amateka ya jenoside yakorewe abatutsi ahari, bakavuga ko kuva imibiri y’abari barushyinguyemo yakwimurwa hasigaye gusa inyubako yari ishyinguyemo, bagasanga icyo kimenyetso kihagiye vuba byafasha gusegasira amateka y’ibyahabereye.
Mu kiganiro yahaye Bwiza.com nyuma y’ubu busabe, Past. Kayumba Benjamin wabisabye mu ijambo rye nk’uwari uhagarariye imiryango yibuka ababo biciwe mu cyari komini Kirambo n’inkengero zayo barimo abo imibiri yabo yari ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibogora ikimurirwa mu rwa Nyamasheke, yavuze ko aka gace ka Kibogora gafite amateka yihariye y’ibyahabereye,ari yo mpamvu bifuza icyo kimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, kigaragaza neza ibyahabereye, kiriho amazina y’abari barushyinguyemo n’amafoto yabo, n’ubusitani bwo kwibuka.
Ati: “Byadushimisha cyane rero hatibagiranye kugira ngo ayo mateka atazasibangana. Turabyifuza cyane kuko hano i Kibogora, urebye ubuyobozi bwabayeho mu gihe cyashize,ukareba uwari Burugumesitiri w’icyari komini Kirambo Mayira Mathias, uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe abtutsi,abantu benshi bari barimo n’abayobozi bagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo,barimo Kanyandekwa Barnabé wayoboraga ishuri ribanza, n’abandi, abatutsi bagatotezwa bikaze na mbere ya Jenoside nyirizina kugeza bishwe muri Jenoside, tubona ayo mateka yose adakwiye kwibagirana n’abazavuka nyuma bakazayasanga.’’
Avuga ariko ko bishimiye kuba iyi mibiri yarimuriwe mu rwibutso rwa Nyamasheke mu murenge wa Kagano kuko abatutsi ba Kagano n’aba Kanjongo amateka yabo asa, bahuye n’imibabaro imwe,aho bamwe bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Nyamasheke, abandi bahungiye ku cyicaro cy’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda muri Kibogora, bakicirwa aho batatekerezaga ko hari uwahabicira,bamwe bakanicwa n’abo basenganaga batatekerezagaho ubwo bugome,gusangira ayo mateka akomeye na byo bikaba hari igikomeye cyane bivuze, iki kimenyetso cy’amateka ya Jenoside cyashyirwa aha hahoze urwibutso rwa Kibogora n’ubu busitani bwo kwibuka, byaba kimwe mu bikomeza gushimangira ayo mateka.
Ikindi asaba ni uko kano gace karimo imigezi myinshi, nka Kigoya, Karundura, Kamiranzovu n’indi, n’ikiyaga cya kivu, hiciwe abatutsi benshi barahajugunywa, imibiri yabo ikaba itazaboneka kuko yahashangukiye, bakifuza ko no ku kivu hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kuri abo batutsi bose bishwe muri ubwo buryo,hakajya hibukirwa, na byo ngo byarushaho kuruhura abarokotse bafite ababo bishwe batyo.
Banasaba ko kwibuka bitaharirwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi gusa,ko ubutaha abaturage bakwitabira kwibuka ari benshi kurusha uko yababonye, nubwo ashima ikigero cy’ubwitabire ugereranije n’uko byari bimeze mu myaka ya mbere Jenoside yakorewe abatutsi igihagarikwa, aboneraho gushimira abarokokeye muri aka gace uburyo biyubatse,abasaba gukomeza urugamba rw’iterambere no kudaheranwa n’ayo mateka ashaririye banyuzemo.
Kuri ibi basaba ,umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu wari waje kubafata mu mugongo, Muhayeyezu Joséph Désiré, yavuze ko iki ari ikibazo rusange mu gihugu hose, bategereje amabwiriza azagitangwaho na Minisiteri ibishinzwe, asaba ko ayo mabwiriza yasohoka vuba kuko na we asanga bikenewe cyane, ko nasohoka bizahita bikorwa aho bikenewe hose muri aka karere.
Kwibuka ku rwego rw’uyu murenge,ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi, byanaranzwe no kunamira inzirakarengane z’abatutsi 53053 zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyamasheke,zirimo 5003 zakuwe mu rwibutso rwa Kibogora, hanahabwa ibiribwa imiryango 5 y’abarokotse, yagaragaje ko ibyishimiye, isaba ariko ko bitayigarukiraho,ko hakomeza kurebwa n’abandi babababaye bagafashwa.
Mu buhamya bwatanzwe na Twagirayezu Mathias wari utuye mu cyari segiteri Muraza ya Komini Gatare,agahungira kuri paruwasi gatolika ya Hanika mu murenge wa Macuba w’ubu, ntahabone ubuhungiro yari yizeye,agakomeza inzira y’umusaraba kugeza ahungiye ku Idjwi muri RDC bikozwe n’uwitwa Mudahakana Thacien warokoye abatutsi benshi,ubu akaba ari n’umurinzi w’igihango,
Yagaye cyane abarimo uwari padiri mukuru wa paruwasi gatolika ya Hanika, Mategeko Aimé, ufungiwe muri gereza ya Rusizi, wabicishije ababeshya ko aje kubatabara,akabarundira mu kiliziya abicanyi bakahabasanga byoroshye bakahabicira,n’abatutsi bashakaga kwirwanaho akababuza, anagaya cyane uwari Burugumestiri wa Komini Gatare Rugwizangoga Fabien, na mukuru we Mazimpaka Net bahimbaga Ruteruzi batazi iyo aba mu mahanga,asaba ko uyu Mazimpaka yashakishwa akaryozwa ibyo yabakoreye.
Ati: “Ndasaba Leta yacu ko, nk’uko n’abandi bahungiye mu mahanga nyuma yo kutumara bafashwe bagashyikirizwa ubutabera,n’uyu Mazimpaka Net wari umukozi mu by’amabanki I Kigali,akaba mukuru w’uwo Burugumestiri Rugwizangiga Fabien, yashakishwa akaryozwa ubugome yadukoreye.
Kuko ni we washishikarije murumuna we Burugumesitiri Rugwizangoga kutumara mu gihe mbere y’uko aturuka i Kigali akaza kumushishikariza,Burugumesitiri wabonaga nta bukana abifitemo cyane,aje abumushyiramo,batwicira kudutsemba,ariko dufite impungenge ko yaba acyidegembya iyo mu mahanga. Akwiye gufatwa niba akiriho akazanwa hano akadusobanurira iby’ubwo bugome bwe.’’
Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, Hon. Senani Benoit, na we yijeje abarokokotse ko ibyifuzo batanze agiye gufasha ko bikemuka mu buvugizi agiye kubakorera, aboneraho kubihanganisha, anavuga ko nubwo ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bagezeho gishimishije, hakiri abakirekereje, bashaka kugarura amacakubiri mu banyarwanda,barimo abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe Abatutsi, asaba cyane cyane urubyiruko kutabaha amahwemo, cyane cyane ko babikora bifashishije imbuga nkoranyambaga, ko na rwo rugomba kubasubiza rushize amanga, anasaba ababyeyi kwigisha abana babo amateka nyayo ya jenoside yakorewe abatutsi, batayagoreka.







