Guta muri yombi abasirikare byafashe indi ntera mu gisirikare cy’u Burundi, kuva tariki ya 24 uku kwezi abasirikare 18 nibo bazwi bafashwe, umwe mu bafashwe akaba yabonwe yishwe.
Aba basirikare bafashwe barimo umwe ufite ipeti rya liyetona na majoro bakoreraga mu nkambi ya gisirikare iri mu ntara ya Muyinga. Itabwa muri yombi ryabo rikaba rifitanye isano n’igitero cyagabwe ku nkambi ya Mukoni iri muri iyo ntara ku wa 24 Mutarama 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru atangazwa na rfi, ni uko adjudant Franà§ois Nkunzimana wari wafatanywe n’abandi mu kivunge agashyikirizwa polisi, umurambo we watoraguwe mu ishyamba riri hafi y’iyo nkambi ndetse uri hagati y’indi ibiri y’abantu batazwi.
Ubuyobozi muri ako gace batoraguwemo bukaba bwaratanze itegeko ryo kubashyingura muri iryo shyamba biciwemo barashwe.
Iki kinyamakuru gitangaza ko cyagerageje kuvugisha umuyobozi w’intara ya Muyinga ndetse n’umuvugizi wa polisi biranga, gusa umuvugizi w’igisirikare, Col Gaspard Baratuza we akaba ahamya ko hari intwaro zibwe mu nkambi ya Mukoni ubwo yagabwagaho igitero n’abashakaga gusahura.
Col Gaspard Baratuza akongeraho ko hari abantu bagiye bafatwa barimo n’abasirikare, ibyabaye nyuma y’ibyo atari we ubibazwa ko hari izindi nzego zibishinzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


