Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kuri uyu wa Gatanu yakiriye umutegetsi wa mbere kuva yagera ku butegetsi, ari we Theresa May, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, aho yatangaje ko Amerika ifitanye umubano udasanzwe n’u Bwongereza mu gihe May avuga ko ibihugu byombi bisangiye inyungu mu by’ubukungu kandi ko Trump yamwemereye ko ashyigikiye 100% NATO.
Nubwo bivugwa gutya, ibindi bihugu byo mu Burayi kuri ubu birahangayitse nyuma y’aho Trump yatangarije ko bigomba kwirwanaho mu kwirindira umutekano byiyishyurira amafaranga awugendaho Amerika yagiragamo uruhare runini.. Trump kandi yatangaje ko ashyigikiye ko u Bwongereza buva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi avuga ko ari igitekerezo kiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro aba bayobozi bahaye itangazamakuru nyuma y’umubonano wabo nk’uko VOA dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, perezida Donald Trump yatangaje ko hakiri kare ku kuba yagira icyo avuga ku bihano byafatiwe u Burusiya, mu gihe we na perezida w’u Burusiya bateganya kugirana ikiganiro kirambuye kuri telephone kuri uyu wa Gatandatu.
Mu gihe Theresa May asanga ibihano u Burusiya bwafatiwe bigomba kugumaho kugeza igihe buzuzuza inshingano zabwo, Perezida Donald Trump we yanatangaje ko afitanye umubano mwiza n’ibihugu byose birimo n’u Bushinwa.
Aba bayobozi bombi rero baboneyeho gutangaza ko bafashe ingamba zo kuvugurura imigenderanire mu by’ubutunzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yashimiye Donald Trump kuba ari we mutegetsi wa mbere yatumiye muri White House kuva yatangira imirimo ye, avuga ko ari ikimenyetso cy’umubano mwiza ukwiye gukomeza hagati y’ibihugu byombi by’inshuti.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



