Ikipe ya Manchester City yatsinze Real Madrid ibitego 4-3, mu mukino w’ishiraniro ubanza wa 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league.
Manchester City yari yakiriye Real Madrid ku kibuga cya Stade ya Etihad muri uyu mukino waranzwe no gusatirana gukomeye ku mpande zombi.
Mu minota 11 ya mbere y’umukino Manchester City yari yamaze kubona ibitego bibiri biciye kuri Kevin De Bruyne na Gabriel Jesus, gusa Real Madrid yatangiranye umukino amakosa menshi mu bwugarizi iza kugabanya ikinyuranyo cy’ibitego ku munota wa 33 ibifashijwemo na Karim Benzema.
Ni ku mupira yari ahinduriwe na David Alaba, mbere yo kuwutereka mu nshundura n’umutwe.
Igitego cya Benzema cyaje gikurikira uburyo bukomeye Foden yari amaze guhusha ubwo yateraga hanze y’izamu umupira washoboraga kuvamo igitego cya gatatu cya Man City.
Benzema na we yashoboraga kwishyurira Real Madrid mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, gusa umupira yateye n’akaguru ke k’ibumoso ugarurwa n’igiti cy’izamu.
Manchester City yatsinze igitego cya gatatu ku mu nota wa 53 biciye kuri Phil Foden, nyuma y’uburyo bubiri bukomeye yari imaze guhusha burimo ishoti rya Riyad Mahrez ryagaruwe n’igiti cy’izamu ndetse n’umupura wa Foden wagaruriwe ku murongo w’izamu na Dani Carvajal.
Real Madrid nanone yongeye kugabanya umwenda biciye kuri Vinicius Jr wayitsindiye igitego cya kabiri ku munota wa 55 w’umukino.
Bernardo Silva yatsindiye Man City igitego cya kane ku munota wa 74, gikurikirwa n’icya Karim Benzema cyo kuri Penaliti yo ku munota wa 85 w’umukino cyabaye icya gatatu cya Real Madrid.
Benzema wakiniraga Real Madrid umukino we wa 600 yinjije iyi penaliti, nyuma y’uko myugariro Aymelic Laporte yari amaze gukora umupira n’akaboko ari mu rubuga rw’amahina.
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera i Santiago Bernabeu ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha ari wo uzagena ikipe yerekeza ku mukino wa nyuma wa Champions league.


