Abadepite bo mu Budage bemeye ko intwaro ziremereye zoherezwa muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Abadepite bo mu Budage bamaze kwemerera guverinoma kohereza intwaro ziremereye muri Ukraine kugira ngo zifashe ingabo z’iki gihugu mu ntambara zihanganyemo n’u Burusiya.

Tariki ya 26 Mata 2022, ni bwo Minisitiri w’ingabo w’u Budage, Christine Lambrecht yemeje ko guverinoma yemeye kohereza intwaro ziremereye zirimo ibifaru byitwa Guepard muri Ukraine, gusa bikaba byaragombaga kwemezwa n’abagize inteko ishinga amategeko nk’uko amategeko abiteganya.

Nk’uko ikinyamakuru DW cyo mu Budage kibyemeza, abagize inteko ishinga amategeko bateranye uyu munsi kugira ngo batore iki cyemezo. Muri 693 batoye, 586 bacyemeye, 100 baracyanga, abandi 7 barifata.

Uretse ibifaru bya Guepard, harimo kandi intwaro zindi zigezweho zikumira ibitero by’indege n’imodoka z’imitamenwa.

Guverinoma y’u Budage ivuga ko mu gihe izi ntwaro zizoherezwa, izongera ingabo zayo mu bihugu bigize umuryango NATO bifitanye amasezerano yo gutabarana mu rwego rw’igisirikare.

Icya gatatu iteganya gukora ngo ni ugukangurira ingabo z’u Burusiya ziri kurwanira muri Ukraine kurambika intwaro, izibyifuza zikazahabwa ubuhungiro mu Budage no mu bindi bihugu by’i Burayi.

U Budage bwafashe iki cyemezo mu gihe u Burusiya bukomeje kuburira ibihugu bifasha Ukraine ko bishobora gutuma intambara yaguka, ikabyara iya gatatu y’Isi ndetse byaba na ngombwa bukazifashisha intwaro kirimbuzi.

Gusa u Budage, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bikomeye ku Isi byakomeje kwirengagiza umuburo w’u Burusiya, bitangaza ko bizakomeza kohereza intwaro zitandukanye muri Ukraine.

Abahagariye ibihugu 40 byiyemeje gushyigikira Ukraine muri iyi ntambara baherutse guteranira ku birindiro by’ingabo za USA zirwanira mu kirere biri i Ramstein mu Budage, bemeza kongerera imbaraga ingabo z’iki gihugu kugira ngo zishobore guhangana n’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abadepite bo mu Budage bemeye ko intwaro ziremereye zoherezwa muri Ukraine
    ndumurund on yotabay intambar igaher kofrican yoyo turi mubibaz vyubukene ewe

  2. Abadepite bo mu Budage bemeye ko intwaro ziremereye zoherezwa muri Ukraine
    ndumurund on yotabay intambar igaher kofrican yoyo turi mubibaz vyubukene ewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *