Abantu batatu bari muri imwe muri kajugujugu za FARDC zakoreye impanuka muri Rutshuru bakomeje kuburirwa irengero nyuma y’impanuka zakoreye kuri uyu wa Gatanu ushize muri Teritwari ya Rutshuru nk’uko byemejwe n’amakuru ava mu gisirikare i Goma yemeje ko izo ndege zari zigiye ahakekwaga abarwanyi ba M23 ariko zitagabweho igitero.
Abantu batatu bari muri imwe muri izi kajugujugu bose bafite ubwenegihugu bw’u Burusiya n’abasirikare babiri bakuru muri FARDC barakomeretse ariko baratabarwa bakaba bari gukurikiranwa kwa muganga, ariko abandi batatu bari mu yindi kajugujugu n’umusirikare umwe mukuru wa FARDC baburiwe irengero kuva icyo gihe bakaba bari gushakishwa.
Izi kajugujugu za gisirikare zari zagiye mu bice byegereye ibirunga bya Karisimbi na Mikeno muri Teritwari ya Rutshuru zigiye kureba ahantu byavugwaga ko hari inyeshyamba zahoze mu mutwe wa M23 nk’uko radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.
Amakuru ava mu gisirikare cya Congo akaba avugako izo ndege zagenderaga hasi cyane ubwo zahanukaga zikikubita hasi, zikaba zari zahawe ubutumwa bwo kujya gusuka ibisasu ahantu hakekwaga inyeshyamba za M23.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bivugwa ko imihoro ya kajugujugu ya mbere yakoze ku biti bikaba intandaro yo guhanuka kwayo. Kajugujugu ya kabiri nayo ngo yabonye itakibona iya mbere igaruka inyuma kuyishakisha maze nayo biyigendekera kwa kundi iya mbere byayigendekeye. Kubw’amahirwe mu kugwa kwazo ntabwo zahise zifatwa n’inkongi ngo zikongoke.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


