Ingabo z’igisirikare cya Uganda UPDF ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrfrica zirashinjwa ibyaha birimo gusambanya abagore n’abakobwa zishinzwe gucungira umutekano.
Inkuru itangazwa na BBC ivuga ko aba basirikare ba Uganda bamaze gutera inda abana benshi bo muri kiriya gihugu ndetse abenshi muri o bakaba bafite imyaka 15 y’amavuko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa Brig Richard Karemire we ahakana aya makuru akavuga ko nubwo ibi byatangwajwe hagikorwa iperereza ku basirikare babo bashinjwa kwihisha inyuma y’ibyo bikorwa ariko ko kugeza ubu ntawe yatunga agatoki.
BBC iherutse gutangaza ko hari abana bo muri kiriya gihugu bagiye baterwa inda n’izi ngabo za Uganda babateye ubwoba nk’uko aba bana babyitangarije ubwo baganiraga nayo.
Leta ya Uganda yohereje ingabo zayo muri kiriya gihugu guhera mu mwaka wa 2009, nyuma y’uko hamenyekanye amakuru ko ingabo za Lord Resistance Army ziri guca ibintu mu gace ka Obo.
Mu mwaka wa 2011, Amerika nay o yohereje abagera ku 100 gujya gutera ingabo mu bitugu ingabo za Uganda mu guhangana na ziriya ntagondwa, dore ko ingabo za UPDF ari zo zonyine zari zaragiye guhangana na zo.
Nyuma gato nibwo ibindi bihugu byo mu karere byagiye byohereza izindi ngabo ngo bijye gufasha UPDF guhangana n’izi nyeshyamba zibarirwa hagari y150-200 ariko zikaba zarananiranye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu HRW uvuga ko abagore n’abakobwa bagera kuri 18 ari bob amaze gutangaza ko bahohotewe n’izi ngabo za Uganda, 14 muri bo bakaba ari abana batarengeje imyaka 15 y’amavuko batewe inda ku ngufu kuko nta n’uburyo bwo kwirwanaho babaga bafite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsegimana@Bwiza.com


