Ethiopia: Perezida Kagame aritegura kugeza kuri AU raporo ku kazi yashinzwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we, Jeannette Kagame kuri uyu wa gatandatu basesekaye mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abeba, aho bitabiriye Inama ya 28 ya Afurika Yunze Ubumwe.

Kuri uwo munsi, perezida Kagame afatanyije n’itsinda rishinzwe gutegura amavugurura muri uyu muryango, yarangije raporo ye ku bikenewe mu kuvugurura Afurika Yunze Ubumwe biteganyijwe ko ageza imbere y’abandi bakuru b’ibihugu kuri iki Cyumweru.

Mu nama ya 27 ya AU iherutse kubera I Kigali mu mwaka ushize, nibwo perezida kagame yahawe inshingano na bagenzi be zo kuyobora amavugurura agamije guhangana n’ibibazo byugarije uyu muryango no kurushaho kuwuha imbaraga zizatuma urushaho guteza imbere umugabane.

32525100026_0b700122c1_z

Inama isanzwe ya 28 ya AU biteganyijwe ko izatangira ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita ikazaba ifite insanganyamatsiko mu rurimi rw’Icyongereza igira iti: Harnessing Demographic Dividend through Investments in Youth.”

Ibindi bikorwa biteganyijwe muri iyi nama, harimo gutora umuyobozi mushya wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ugomba gusimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma, uzamwungiriza ndetse nab a komiseri azafatanya nabo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mwanya ubanza ukaba uhatanirwa n’abakandida batanu ari bo; Pelonomi Venson-Moitoi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Botswana, Moussa Faki Mahamat wa Tchad, Agapito Mba Mokuy wo muri Equatorial Guinea, Amina Mohamed wo muri Kenya, na Bathily Abdoulaye, Intumwa idasanzwe ya Loni muri Afurika yo hagati.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo mu karere biteganyijwe ko bizashyigikira minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, Amina Mohamed kuri uyu mwanya mu matora azaba kuri uyu wa Mbere.

32525119676_0be7f85975_z-c1215

Igihugu cya Maroc kandi nacyo muri iyi nama gishobora guhabwa amahirwe yo gusubira muri Afurika Yunze Ubumwe nk’uko cyabisabye nyuma yo kumara imyaka 36 cyitandukanyije nayo.

Biteganyijwe kandi ko umufasha w’umukuru w’igihugu, Jeannette Kagame azitabira Inama Rusange y’Umuryango uhuza abafasha b’abakuru b’ibihugu mu kurwanya Sida (OAFLA).

Inama y’uyu mwaka ikaba izibanda ku kwishimira ibyagezweho mu myaka 15 ishize n’ubufatanye bukomeje mu gushyigikira irandurwa rya SIDA no guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ku bagore bose n’abana b’Abanyafurika.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *