Kuri uyu wa gatandatu , itariki 28 Mutarama nibwo mu gihugu hose habaye umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Mutarama wagiye urangwa n’ibikorwa bitandukanye hirya no hino, mu Karere ka Kicukiro ho bakaba baratangije igikorwa cyo kubaka umudugudu ugezweho ndetse hamurikwa za moto n’imodoka abaturage biguriye bizabafasha kwirindira umutekano.
Muri uwo muganda wakorewe mu Murenge wa Masaka, mu Kagari ka Ayabaraya, aho Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza afatanyije n’abandi bayobozi bari aho yashyize ibuye ry’ifatizo ahubatswe umudugudu w’icyitegererezo ndetse bahakorera umuganda.
Nyuma y’umuganda, abaturage bamurikiwe moto 6 nshya bishyize hamwe bakazigura ngo zizajye zibafasha mu kwirindira umutekano. Izo moto zikaba zaratwaye miliyoni 8 z’amanyarwanda.
Usibye izi moto, hanamuritswe n’imodoka nayo yavuye mu maboko y’abaturage baguze miliyoni 17 z’Amanyarwanda. Iyi modoka nayo ikaba izabafasha mu bijyanye no kwindira umutekano no mu bijyanye n’isuku.
Iki rero kikaba ari igikorwa cyo gushima mu gihe u Rwanda rukomeje guharanira kwigira no kudategera amaboko abanyamahanga, umuco ukwiye kuranga na buri munyarwanda akajya ahora aharanira kwishakamo igisubizo aho kugiteza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akaba ari no muri uru rwego umukuru w’igihugu, Paul Kagame aherutse gusaba Abanyarwanda gukora ibishoboka ku buryo mu myaka 3 iri imbere u Rwanda ruzaba rwihaza mu ngengo y’imari yarwo rudateze inkunga z’amahanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com






