Ubuhamya bw’abantu baba n’abaheruka muri gereza, buvuga ko habera ibintu byinshi bijya gusa n’ibibera hanze yayo. Ibiganiro, ubutekamutwe, gukorera amafaranga, gutunga abakozi, ndetse no kubireba akabariro baratekereza. Urukumbuzi rurabica, bakamenya uko bakemura ikibazo: aho baba, aho bajya mu kazi hanze, kwa muganga, no kuri telefoni ku babasha kuzibona. Bisaba ubuhanga buhanitse, ariko k’ubyumva atarahaba birasetsa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku mfungwa n’abagororwa, gutekereza akabariro birasanzwe, cyane ko hafungwa umuntu n’izina, umubiri ukaguma mu byawo. Byakunze kuvugwa ko aho abafungwa bakorera imirimo hanze, bakunze gusurwa n’abakunzi. Ibishoboka birakorwa, binyuze mu nzira ndende, kandi bitagombye kujya ikambere cyane. Umuringoti, akazu ka surwumwe, igihuru cyangwa igicucu cy’igiti kirahagije.
Muri gereza imbere baratereta
Umugabo umaze imyaka 5 afunguwe, avuga ko umufungwa akundana n’undi badahuje igitsina. Agira ati “uramwandikira ugashyiramo amarangamutima na gahunda umufitiye, ukayita hafi y’aho aba, aho akorera cyangwa akunda kugenda. Iyo ubutumwa bumugezeho arabusoma, iyo butamugezeho barabutoragura bakabutangaza mu ruhame nk’ubwavuye kure, akabubona”. Akomeza avuga ko umunsi wo guhura ari igihe cyo gusenga. Ati “Nubwo abagore bicara ukwabo n’abagabo ukwabo, umwe yicara ku ruhande n’undi ku rundi. Bakaba bicirana ijisho mu gihe abandi bari mu masengesho. Iyo bahagurutse batashye, bafatirana icyo kivunge bagahoberana bakumirana. Ababashinzwe bababona bagakubita ntibumve, bagasomana kugeza bashize ipfa ”.
Ubashije kubona telefoni atereta abari hanze, kugeza bamusuye. Uyu amaze amezi atanu afunguye, arakibuka ubwo buzima. Ati “umugabo wakatiwe imyaka myinshi kubera icyaha cyo gufata abana ku ngufu, yahamagaye umugore bataziranye. Amubwira ko afungiwe amafaranga, afite igihano cy’umwaka. Amubwira ko yasize hanze imodoka, moto 3 n’inzu 2, ko ibyo byose bimuha amafaranga, ko icyo abura ari akanyamuneza kavuye ku mugore umufata neza”. Avuga ko umugore ahita ajyaho, akamuhumuriza kugeza aje kumusura, ingemu nziza n’urugwiro, bakagera ku ngingo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Undi wafungiwe mu gihugu gituranyi, avuga ko yakiriwe neza n’umuganga agiye kwivuza, yifatanya nawe mu kaga arimo. Ati “yantumirizaga Mutzig ikonje mu isakoshi ye, agahamagara izina ryanjye nkinjira. Tukabamooooo, ngasohoka ampaye igihe nzagarukira”. Uyu avuga ko hari n’igihe Umucungagereza yigeze kumuta kwa muganga, asohotse asanga abandi bagiye, abasanga aho bategereza imodoka ibacyura. Ati “umusuruveya yanyise umujinga ndavuga nti ni wowe mujinga wansize”.
Benshi mu bigeze gufungwa, bavuga ko muri gereza haba ubuzima nk’ububa hanze, ko ikibura ari ubwisanzure kubera ahantu hato hafungiranye. Ikinyamakuru Bwiza.com kiracyakurikirana iby’ubwo buzima, kizababwira iby’ubupfumu, ubutekamutwe no gukorera amafaranga bikorerwa iyo mu gihugu watuka umwanzi nturage umwana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


