NASA irashinjwa kwimana amakuru ku kibuye gishobora kuzagongana n'isi muri iki cyumweru

Sangiza iyi nkuru

Abashakashatsi batandukanye bo ku mugabane w’Amerika baratangaza ko muri iki cyumweru isi ishobora kugongana n’ikibuye kinini cyahawe izina rya 2016WF9, ariko bakaba batavuga rumwe n’Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe gukora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere NASA, cyo kivuga ko nta makuru ahagije gifite kuri ibi.
Iki kigo cya NASA cyatangaje ko iki kibuye gishobora kuzabisikanaho gato n’isi ariko ko kikiri mu bushakashatsi burebera hamwe niba hari amakuru yizewe ko bitazagongana koko bityo ko nta makuru yizewe gifite kuri ibi.

comets-research
NASA niyo yashyize hagaragara aya mashusho ariko itangaza ko itazi neza niba isi izagongana n’iki kibuye

Aba bashakashatsi batandukanye bo ku mugabane w’Amerika baravuga ko iki kibuye nubwo kitagongana n’isi gishobora kuzateza ingorane zirimo n’imiyaga izwi nka Tsunami mu duce tumwe na tumwe twegereye inyanja muri iki cyumweru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abashakashatsi batandukanye baravuga ko iki kigo kiri guhisha amakuru kuri iki cyago gishobora gitera isi iramutse igonganye n’iki kibuye gifite umubyimba wa kilometer 2.2.
Iki kibuye ngo kizateza ingorane zirimo umuyaga wa Tsunami
Iki kibuye ngo kizateza ingorane zirimo umuyaga wa Tsunami

Dr Dyomin Damir Zakharovich ni umwe mu bashakashatsi bemeza ko iki kibuye kizagongana n’isi. Avuga ko iki kibuye gishobora kuzagira ingaruka nk’iz’igisasu cya kirimbuzi gishobora kuzoreka imbaga kubera ingorane kizateza ibi nibiramuka bibayeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mushakashatsi agira ati” ntabwo byumvikana ko NASA yaba nta makuru ifite kuri iki kibazo gishobora kugira ingaruka ku isi ndetse no ku bayituye kandi ariko kazi gikora.”
Akomeza avuga ko NASA ishobora kuba yanga gutangaza ukuri mu rwego rwo kwanga gukura abaturage umutima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *