Bidasubirwaho UN n’Afurika yunze ubumwe byemeje ko Mkapa akomeza kunga Abarundi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi micye abatavuga rumwe na letta ya Nkurunziza mu gihugu cy’u Burundi bagiye muri Tanzaniya kubaza Mkapa impamvu yabatutse ndetse no kuba asa n’ushyigikiye ko Perezida Nkurunziza ahama ku butegetsi, umuryango w’Abibumbye n’uw’Afurika yunze ubumwe byatangaje ko bishyigikiye ko Perezida Mkapa akomeza kuba umwunzi muri kiriya gihugu.
Ibi kandi byemejwe nyuma y’uko bigaragaye ko amakimbirane mu gihugu cy’u Burundi akomeje gufata indi ntra aho abatavuga rumwe na leta iriho badashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yakomeza kuyobora, bigatuma hitabazwa umuryango w’Afurika y’uburasitazuba ari na we wasabye ko iki kibazo cyakurikiranwa na Afurika yunze ubumwe ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.
Ku itariki ya 9 Ukuboza 2016, nibwo uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Benjamin Mkapa watorewe kunga impande zombi mu Burundi yavuze ko leta iriho mu Burundi yemewe n’amategeko ndetse ko abumva ko idakwiye ari injiji.
Ibi ni bimwe mu byatumye nyuma yaho, abatavuga rumwe na leta y’u Burundi bajya muri Tanzaniya kubaza Perezida Mkapa impamvu yabatutse.
Abatavuga rumwe na leta y’u Burundi bari basabye ko Perezida Museveni wa Uganda yavugana na EAC hakabaho amavugurura yihuse ku wabasha kunga neza abarundi ariko biba iby’ubusa.
Ikibazo cy’amamimbirane mu gihugu cy’u Burundi cyatangiye guhera mu mwaka wa 2015 kuva ubwo Nkurunziza yiyamamarizaga kuyobora indi manda, aho abatamushyigikiye bavuga ko yishe amabwiriza agenga itegekonshinga ry’igihugu cye.
Kugeza ubu abasaga 700 barimo n’abayobozi bakuru mu gihugu, abasirikare, abatiurage basanzwe n’abandi bahasize ubuzima naho abasaga ibihumbi 30 bakaba bari mu buhungiro kubera ikibazo cy’umutekano mucye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *