Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lieutenant General Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu basirikare ba Uganda bazamuwe mu ntera mu buryo bwihuse, aho yahawe iri peti mu 2019 ubwo yari afite imyaka 45 y’amavuko.
Kainerugaba yinjiye mu gisirikare byemewe n’amategeko mu 1999, afite ipeti rya 2nd Lieutenant nyuma yo kurangiza amasomo y’igisirikare mu ishuri rikuru rya Uganda National Defence College, ahabwa irya Colonel mu 2011 n’irya Brigadier General mu 2012, mu 2019 ahabwa iryo afite ubu ngubu.
Kuzamurwa mu ntera kwa Kainerugaba agukesha amasomo yize mu mashuri akomeye y’igisirikare arimo Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza, Egyptian Military Academy mu Misiri, US Army Command and General Staff College na South African National Defense College muri Afurika y’Epfo.
Abikesha kandi inshingano yahawe mu gisirikare zirimo kuyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe zirinda abayobozi bakuru, SFC (Special Force Command) yatangije ubwe no kuba yarabaye umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye by’igisirikare.
Kainerugaba yanayoboye ibitero birimo icyo mu gace ka Bundibugyo cyaguyemo abarwanyi 80 b’umutwe w’iterabwoba wa ADF mu mwaka w’2007 n’icyagabwe ku barwanyi b’umutwe wa LRA (Lord Resistance Army) mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu 2008.
Hari ba ‘Generals’ yinjije mu ngabo
Amateka ya Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yerekana ko uyu musirikare yatangiye guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo rwinjire mu gisirikare ubwo yari akiri umusivili.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabyanditse mu nkuru cyahaye umutwe wa ‘Is former ‘LDU’ (Local Defense Unit) Muhoozi eyeing seat of Commander-in-Chief?’ usobanuye ngo ‘Ese Muhoozi wahoze muri ‘LDU’ yaba ashaka intebe y’Umugaba w’Ikirenga?’
Iyi nkuru isobanura inzira yateguwe ishobora kuba iganisha Kainerugaba ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, akazasimbura umubyeyi we, ikanasobanura ko yatangiye mbere y’uko yinjira mu gisirikare.
Iki kinyamakuru cyagarutse ku ijambo ry’umudepite Eddie Kwizera wari uhagarariye akarere ka Bufumbira mu nteko ishinga amategeko, yigeze kuvuga mu 1997, rijyanye n’igikorwa Kainerugaba yari yaratangiye yise ‘icyo kwinjiza abantu mu gisirikare no kubatoza’ kandi atari umusirikare.
Kwizera ngo yagize ati: “Niba Muhoozi yinjiza abantu mu gisirikare kandi akanagitoza, ari kwica Itegekonshinga. Akwiye gutabwa muri yombi, agakurikiranwaho icyaha. Kwinjiza umuntu mu gisirikare, ugomba kubihererwa uburenganzira. Ni nde wabihereye Muhoozi uburenganzira? Niba ari Perezida [Museveni], yishe itegeko.”
Iri jambo Kwizera yarivuze mu gihe Kainerugaba wari umaze igihe gito arangije amasomo muri Nottingham University mu Bwongereza, yakuraga abanyeshuri bari barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri muri kaminuza ya Makerere, akabinjiza mu gisirikare.
Gusa icyo gihe ubwo Kwizera yari amaze kwibaza kuri iki gikorwa, Amama Mbabazi wari Minisitiri w’Ingabo yasobanuye ko atari kwinjiza abantu mu gisirikare, ahubwo ari mu mutwe wa LDU, ndetse atangaza ko Leta ishishikariza buri wese kwinjiza ababyifuza muri uyu mutwe.
Iki kinyamakuru kivuga ko abanyeshuri ba Makerere bakabakaba 100 ari bo Muhoozi yajyanye mu myitozo mu gace ka Kasenyi ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria, barema umutwe w’abarinzi b’abayobozi bakuru witwaga PGB (Presidential Guard Brigade) waje guhindurirwa izina, ukitwa SFC, aho kuba LDU nk’uko Mbabazi yabisobanuraga.
Abanyeshuri ba Makerere binjiye muri PGB ubu bakaba bafite amapeti ya ‘Generals’ ni aba:
- Maj. Gen. Sabiiti Muzeyi uyobora Luweero Industries. Afite imyaka 47 y’amavuko, akaba yarinjiye mu gisirikare mu 1999, afite ipeti rya 2nd Lieutenant. Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda, aba n’Umuyobozi Mukuru wa Military Polisi ya Uganda.
- Brig. Gen. Felix Busizoori, umuyobozi w’agateganyo wa SFC. Yinjiye mu ishuri rikuru ry’igisirikare mu 1999, afite ipeti rya 2nd Lieutenant.
- Maj. Gen. Don Nabasa, umuyobozi mukuru wa Military Police. Afite imyaka 46 y’amavuko, yinjiye mu ngabo mu 1999, afite ipeti rya 2nd Lieutenant. Yayoboye SFC n’ingabo za Uganda zari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.
- Brig. Gen. Charity Bainababo, umuyobozi wungirije wa SFC. Yinjiye mu gisirikare mu 1999, afite ipeti rya 2nd Lieutenant.
- Brig. Gen. Daniel Kakono, umuyobozi wa divisiyo y’ingabo za Uganda zikoresha imbunda ziremereye.







10 Responses
Abasirikare b’ipeti rya ‘General’ umuhungu wa Museveni yinjije mu ngabo z’igihugu
Sasa muragirango akore iki
Abasirikare b’ipeti rya ‘General’ umuhungu wa Museveni yinjije mu ngabo z’igihugu
Sasa muragirango akore iki
Abasirikare b’ipeti rya ‘General’ umuhungu wa Museveni yinjije mu ngabo z’igihugu
Sasa muragirango akore iki
Abasirikare b’ipeti rya ‘General’ umuhungu wa Museveni yinjije mu ngabo z’igihugu
Sasa muragirango akore iki
Abasirikare b’ipeti rya ‘General’ umuhungu wa Museveni yinjije mu ngabo z’igihugu
Sasa muragirango akore iki
Abasirikare b’ipeti rya ‘General’ umuhungu wa Museveni yinjije mu ngabo z’igihugu
Sasa muragirango akore iki
Abasirikare b’ipeti rya ‘General’ umuhungu wa Museveni yinjije mu ngabo z’igihugu
Sasa muragirango akore iki
Abasirikare b’ipeti rya ‘General’ umuhungu wa Museveni yinjije mu ngabo z’igihugu
Sasa muragirango akore iki
Abasirikare b’ipeti rya ‘General’ umuhungu wa Museveni yinjije mu ngabo z’igihugu
Sasa muragirango akore iki
Abasirikare b’ipeti rya ‘General’ umuhungu wa Museveni yinjije mu ngabo z’igihugu
Sasa muragirango akore iki