Umuryango wa Kanyabutembo uhanze amaso Perezida Kagame nyuma yo kuburira mu manza ukekamo ruswa

rubavu.jpg

Umunyarwandakazi Kanyabutembo Virginie uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’abana be baravuga ko nta wundi murengezi ushobora kubarengera usibye Perezida Paul Kagame kuko ngo bakomeje kurenganywa n’inkiko zo mu Rwanda ku mpamvu bita iza ruswa n’akarengane bavuga ko bakorewe n’abacamanza badakora iperereza cyangwa ngo bamenye iby’ikirego cyabo, bakirengagiza ukuri, bityo umutungo Kanyabutembo avuga […]

Nyamasheke: Umusore w’imyaka 24 yasanzwe mu giti cya kawa amanikishije ikiziriko yapfuye

iki_giti_cya_kawa_ni_cyo_basanze_yimanitsemo_anigishije_ikiziriko_gikoze_muri_supaneti_ananaba_amaguru_akora_hasi.jpg

Saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo cyo ku wa 2 Gicurasi ni bwo umuturage wo mu mudugudu wa Mugohe, akagari ka Kabuga, mu murenge wa Karambi Akarere ka Nyamasheke, yasanze umusore Twamugize Daniel w’imyaka 24 y’amavuko, amanitse mu giti cya kawa z’iwabo w’uwo musore muri uwo mudugudu, aboheshejwe ikiziriko mu ijosi gikoze muri supaneti yapfuye, ni […]

Umuryango wa Rusesabagina wakiriwe kuri White House

ruses-2.jpg

Umuryango wa Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba yahamijwe, watangaje ko wakiriwe ku ngoro ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), The White House. Carine Kanimba uri mu bakobwa ba Rusesabagina kuri uyu wa 3 Gicurasi 2022 yashyize kuri Twitter amafoto atatu amugaragaza ari kumwe na Anaïse Rusesabagina hamwe n’umubyeyi wabo, […]

Igikombe cy’amahoro: Rayon Sports yasezereye Bugesera FC, itegereza APR FC bashobora guhurira muri 1/2

Ikipe ya Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’irangiza cy’Igikombe cy’amahoro, nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-0. Igitego cy’Umugande Musa Esenu cyo ku munota wa 11 w’umukino n’icy’umunya-Caméroun Essomba Willy Onana cyo ku munota wa 34 w’umukino ni byo byafashije Rayon Sports gusezerera Bugesera yari yaratsindiye igitego 1-0 mu mukino […]

Maneko mukuru muri Ukraine aremeza ko inzira rukumbi yo kurangiza intambara ari iyicwa rya Putin

Ku wa mbere, Kyrylo Budanov, maneko mukuru mu gisirikare cya Ukraine, yatangaje ko inzira imwe rukumbi intambara y’u Burusiya muri Ukraine yarangiramo ari uko Vladimir Putin yapfa. Budanov abajijwe niba Putin ashobora kurangiza iyi ntambara ari muzima, yagize ati: “Kumusigira inzira yo gusubira inyuma ni imwe mu ngamba, ariko ntibishoboka.” Ati: “Ni inkozi y’ibibi ku […]

Kera kabaye imodoka y’igihembo ya Miss Muheto igiye kugera mu Rwanda

Ubuyobozi bwa company ya Hyundai Rwanda icuruza imodoka, bwatangaje ko imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Venue igomba guhembwa Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 igiye kugera mu Rwanda, nyuma y’amezi hafi abiri uyu mukobwa ayitegereje. Mu busanzwe byari bimenyerewe ko umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda ahita ahabwa imodoka isanzwe ari […]

Uganda: Urujijo ku ifatwa rya Katureebe uvugwaho gusebya u Rwanda

Obed Katureebe, umukozi mukuru mu Kigo gishinzwe itangazamakuru muri Uganda (UMC), u Rwanda rushinja kuribasira ku mbuga nkoranyambaga yiyita Gakwerere yatawe muri yombi n’ubutasi bwa gisirikare (CMI), mu gihe andi makuru avuga ko acungiwe umutekano kubera abantu bashaka kumugirira nabi. Katureebe yafatiwe mu rugo rwe mu gace ka Kyanja, mu nkengero za Kampala kuri uyu […]

Abapilote ba Air Force One ni bantu ki? Icyo bisaba kugirango ube we

air-force-one1.jpg

Air Force One itwara Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishoboka ko ari imwe mu ndege zizwi cyane ku Isi, ariko ni ba nde bayitwara? bisaba ubuhanga bwihariye bwo gutwara perezida? Ibi nibyo tugiye kurebera hamwe twifashishije aerocorner.com. Indege Air Force One itwarwa n’abaderevu babiri b’igisirikare kirwanira mu kirere cya Amerika, bazwi ku izina […]

Umutoza Haringingo arifuza ko imikino Kiyovu Sports na APR FC zisigaje zajya ziyikinira rimwe

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko yifuza ko imikino itanu Kiyovu Sports na APR FC basigaje bajya bayikinira rimwe. Mu gihe shampiyona y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ibura imikino itanu ikarangira, Kiyovu Sports ikomeje gukubana na APR FC ya mbere by’agateganyo kuri ubu iyirusha inota rimwe. Ku munsi w’ejo ku wa Mbere […]

Somalia: Al Shabab yagabye igitero gitunguranye ku nkambi y’ingabo za AU

Umutwe wa al-Shabaab wo muri Somalia wibasiye inkambi y’abasirikare b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu karere ka Shabelle rwagati mu gihugu, nk’uko umuturage waho yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, undi muturage avuga ko abasivili batatu bapfiriye mu kurasana. Uyu muturage utuye mu mudugudu uri hafi y’aho byabereye, nyuma yavuze ko yabonye kajugujugu ebyiri ziguruka zirimo […]

Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho gukoza intoki mu bitsina by’abakobwa yigisha ‘cour du soir’ ngo ari kubasukura

Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Jean Bossco Shangi ruherereye mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, akurikiranyweho gusambanya abana batatu b’imyaka icyenda (9) yigisha amasomo y’inyongera azwi nka ‘Cours du soir’ aho bikekwa ko yajyaga abakoza urutoki mu myanya y’ibanga ababwira ko ari kubasukura. Uyu mwarimu w’imyaka 26 y’amavuko, yatawe muri yombi […]

UEFA yafatiye ibindi bihano amakipe yo mu Burusiya n’ay’igihugu

Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Burayi buvuga ko u Burusiya bwabujijwe kwitabira amarushanwa ya Euro 2022 y’abagore muri iyi mpeshyi, mu gihe amakipe yo mu Burusiya nayo azahagarikwa mu marushanwa ya UEFA ataha. UEFA yatangaje ko icyifuzo cy’u Burusiya cyo kwakira amarushanwa ya Euro 2028 cyangwa Euro 2032 na cyo kitemewe ubu. Ibihano biraza mu gihe […]

Gen. Kainerugaba ntiyumva ukuntu Isi yita cyane kuri Ukraine, ikirengagiza Tigray

kai.jpg

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ntiyumva ukuntu Isi yitaye cyane ku ntambara ibera muri Ukraine, ikirengagiza iyo mu ntara ya Tigray muri Ethiopia. Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 2 Gicurasi 2022, Gen. Kainerugaba yagize ati: “Isi yose iravuga kuri Ukraine […]

Nyamagabe: Hafashwe amabaro 12 y’imyenda ya caguwa yari avanze na sima

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi, yafashe magendu amabaro 12 y’imyenda ya caguwa, iyi myenda yinjijwe mu gihugu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Umushoferi witwa Karangwa Abdallah wari utwaye imodoka ifite Nimero RAD 615H yahagarikiwe mu Murenge wa Kitabi, Akagali ka Kagano, […]

U Rwanda rwazamutseho imyanya 20 mu bwisanzure bw’itangazamakuru, ruracyari inyuma mu karere

Ku munsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru ku Isi muri 2022, Umuryango w’Abanyamakuru Batagira Umupaka (RSF) washyize ahagaragara uko ubwisanzure bw’itangazamakuru ku Isi bwifashe muri 2022 rukurikiranya ibihugu 180 byasuzumwe. Ku rutonde rw’ubwisanzure bw’itangazamakuru 2022, u Rwanda rukaba rwazamutseho imyanya 20 rugera ku mwanya wa 136 n’amanota 45.18, ruvuye ku mwanya wa 156 rwari ruriho mu mwaka ushize […]

Kagame receives Commonwealth’s SG

President Kagame has received Patricia Scotland, who is in Kigali for the 12th Regional Conference of Heads of Anti-Corruption Agencies in Commonwealth Africa. The dual discussed the upcoming CHOGM2022 to be hosted by Rwanda in June. Heads of anti-corruption agencies from the Commonwealth’s 19 African member states convene in Kigali, Rwanda, from May 3-7, 2022 […]

Akari ku mutima wa Sergio Ramos na bagenzi be bagendereye u Rwanda

Myugariro Sergio Ramos na bagenzi be bakinana muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bagaragaje ko bishimiye ibihe byiza bari kugirira mu Rwanda birimo kuba barashoboye gusura ingagi. Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer bari mu Rwanda; aho baje muri gahunda ya Visit Rwanda PSG bakinira ifasha u […]

Museveni yavuze ko nibiba ngombwa EAC izohereza ingabo muri Mozambique

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko nibiba ngombwa umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) uzohereza ingabo muri Mozambique kugira ngo zirwanye ibikorwa by’iterabwoba. Ni nyuma y’aho abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango tariki ya 21 Mata 2022 bemeje ko uzohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugira ngo zizajye kurwanya […]

Papa Fransisiko arashaka kujya i Moscow kubonana na Putin ku kibazo cya Ukraine

Papa Fransisiko yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko yasabye guhurira I Moscow na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin mu rwego rwo kugerageza guhagarika intambara yo muri Ukraine ariko atarabona igisubizo. Aya makuru atatanzweho ibisobanuro birambuye yashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Iki kinyamakuru kivuga ko Papa yabwiye ikinyamakuru Corriere Della Sera cyo mu Butaliyani ko […]

MINISANTE yavuze ku barwayi bagera ku bihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa z’igihe kirekire

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko hari abarwayi hafi ibihumbi 3 bahawe rendez-vous zo kubagwa zimara igihe kirekire, ikaba irimo kureba uko bavurwa mu gihe cya vuba. Kugeza ubu ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kigali n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe byagiranye amasezerano n’ibitaro byitiriwe umwami Faycal, kugira ngo byohererezanye aba barwayi kandi ni gahunda izakomeza kugira […]