Kera kabaye imodoka y’igihembo ya Miss Muheto igiye kugera mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa company ya Hyundai Rwanda icuruza imodoka, bwatangaje ko imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Venue igomba guhembwa Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 igiye kugera mu Rwanda, nyuma y’amezi hafi abiri uyu mukobwa ayitegereje.

Mu busanzwe byari bimenyerewe ko umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda ahita ahabwa imodoka isanzwe ari igihembo nyamukuru ku munsi yegukaniyeho ikamba, gusa ukwezi n’igice kumaze gushira Miss Muheto atarahanwa imodoka ye.

Nko mu marushanwa yabaye mu myaka yatambutse, imodoka yahabwaga umukobwa watorewe kuba Miss Rwanda yabanzaga kumurikwa ndetse ikazanwa ahabereye igikorwa cya nyuma y’iri rushanwa, ndetse ubaye Miss Rwanda agashyikirizwa urufunguzo n’ibyangombwa by’icyo kinyabiziga.

Kuri Miss Muheto Nshuti Divine si ko byagenze ku wa 20 Werurwe ubwo yegukanaga ikamba, kuko abari bakurikiranye finali bategereje ko uyu mukobwa ajya kwerekwa imodoka yatsindiye, baraheba.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda ndetse na Hyundai itera inkunga iri rushanwa bari baratangaje ko Miss Rwanda 2022 azahembwa imodoka nshya ya Hyundai Venue (igura arenga Frw miliyoni 20) yagombaga kuba ari yo ya mbere y’ubu bwoko izaba igeze mu Rwanda bwa mbere.

Umuyobozi wa Hyundai Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier ‘Cafu’, yatangaje ko imodoka ya Miss Muheto itaragera mu Rwanda, ndetse ko ibyo gutinda kuhagera byari bizwi n’abategura iri rushanwa rya Miss Rwanda.

Yavuze ko icyatumye itinda kuza ari ukubera imirimo yo gusana icyambu cya Dar es Salaam yatumye bimwe mu bicuruzwa binyura kuri iki cyambu bitinda mu nzira.

Cafu usanzwe ari Perezida wa FERWAFA yavuze ko “abari bashinzwe gutegura Miss Rwanda bari babizi usibye ko na yo [Imodoka] yabashije gupakururwa noneho.”

Olivier avuga ko iki cyumweru kizasiga iyi modoka yarageze mu Rwanda ariko ko ibyo kuzahabwa Miss Rwanda 2022 byo biri mu maboko y’abategura iri rushanwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *