Igikombe cy’amahoro: Rayon Sports yasezereye Bugesera FC, itegereza APR FC bashobora guhurira muri 1/2

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’irangiza cy’Igikombe cy’amahoro, nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

Igitego cy’Umugande Musa Esenu cyo ku munota wa 11 w’umukino n’icy’umunya-CamĂ©roun Essomba Willy Onana cyo ku munota wa 34 w’umukino ni byo byafashije Rayon Sports gusezerera Bugesera yari yaratsindiye igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Rayon Sports yasezereye Bugesera FC yari yasuye kuri Stade y’i Nyamata nyuma yo kwiharira igice cya mbere cy’umukino.

Bugesera FC yagerageje gukora iyo bwabaga kugira ngo ibashe kwishyura ibi bitego gusa iminota 90 y’umukino irinda kwirenga itabigezeho.

Uburyo bukomeye Muhinda Bryan yahushije ku munota wa 76 nyuma yo gutera umupira wakuwemo n’umunyezamu Kwizera Olivier buri mu bwaranze igice cya kabiri cy’umukino.

Rayon Sports hari amahirwe menshi y’uko ishobora guhurira muri 1/2 cy’irangiza na APR FC.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu igomba kwakira Marines FC kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu, gusa hari amahirwe menshi y’uko ishobora kugera muri 1/2 cy’irangiza nyuma yo gutsindira ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Indi kipe yageze muri 1/2 cy’irangiza ni AS Kigali yaguye miswi na Gasogi United igitego 1-1, gusa iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Igikombe cy’amahoro: Rayon Sports yasezereye Bugesera FC, itegereza APR FC bashobora guhurira muri 1/2
    Congratulation k’umurayon aho aherereye hose ku isi! Gahunda ni ugutwara igikombe nta equipe igomba kuduhagarara imbere ubundi tukibyinira murera!

  2. Igikombe cy’amahoro: Rayon Sports yasezereye Bugesera FC, itegereza APR FC bashobora guhurira muri 1/2
    Congratulation k’umurayon aho aherereye hose ku isi! Gahunda ni ugutwara igikombe nta equipe igomba kuduhagarara imbere ubundi tukibyinira murera!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *