Ku wa mbere, Kyrylo Budanov, maneko mukuru mu gisirikare cya Ukraine, yatangaje ko inzira imwe rukumbi intambara y’u Burusiya muri Ukraine yarangiramo ari uko Vladimir Putin yapfa.
Budanov abajijwe niba Putin ashobora kurangiza iyi ntambara ari muzima, yagize ati: “Kumusigira inzira yo gusubira inyuma ni imwe mu ngamba, ariko ntibishoboka.” Ati: “Ni inkozi y’ibibi ku Isi yose. Iri ni ryo herezo rye, yishyize mu kaga. ”
Mu kiganiro The New Voice of Ukraine yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere ushize, Budanov yagize ati: “Ntimugire ubwoba, Ukraine izatsinda.”
Putin namara guhagarikwa, nubwo Budanov adatanga ibisobanuro birambuye byerekana uko yakwirukanwa cyangwa uko iyicwa rye ryaba, ngo ejo hazaza h’u Burusiya hashobora gushingira kuri imwe mu nzira ebyiri.
Budanov yavuze ko iya mbere, ari uko u Burusiya bushobora kugabanywamo ibice byinshi. Ubundi buryo ngo nuko u Burusiya bwagumaa ubusugire bwabwo bwose ariko ubuyobozi bugahinduka.
Perezida Joe Biden, na we yasabye ko Putin atagomba kuguma ku butegetsi.
Mu ruzinduko rwe i Warsaw muri Pologne muri Werurwe, Biden yagize ati: “Ku bw’Imana, uyu mugabo ntashobora kuguma ku butegetsi.”



2 Responses
Maneko mukuru muri Ukraine aremeza ko inzira rukumbi yo kurangiza intambara ari iyicwa rya Putin
Ururimi ni inyamabyigenga. Mwakwishe se Valensky ko aribyo byoroshye.
Maneko mukuru muri Ukraine aremeza ko inzira rukumbi yo kurangiza intambara ari iyicwa rya Putin
Ururimi ni inyamabyigenga. Mwakwishe se Valensky ko aribyo byoroshye.