Museveni yavuze ko nibiba ngombwa EAC izohereza ingabo muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko nibiba ngombwa umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) uzohereza ingabo muri Mozambique kugira ngo zirwanye ibikorwa by’iterabwoba.

Ni nyuma y’aho abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango tariki ya 21 Mata 2022 bemeje ko uzohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugira ngo zizajye kurwanya imitwe yitwaje intwaro yanze kuzirambika.

Ni nyuma y’aho kandi Leta ya Uganda igiranye amasezerano n’iya Mozambique yo kohereza abasirikare mu ntara ya Cabo Delgado yibasiwe n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba kuva mu mwaka w’2017.

Nk’uko Daily Monitor ibivuga, Museveni mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we uyobora Mozambique, Filip Nyusi wari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Uganda, yavuze ko EAC idashaka ko hafi y’urubibi rwayo haba umutekano muke.

Yagize ati: “Niba ikibazo cy’umutekano muri Cabo Delgado kidakemutse, tuzahuza abasirikare benshi. Ntabwo bikwiye kwihanganirwa kubona umutwe uhungabanya Nyasa na Cabo Delgado. Afurika y’Iburasirazuba izakora nk’ibyo twakoze muri Congo.”

Museveni yakomeje asobanura ukuntu mu burasirazuba bwa RDC, Uganda yoherejeyo ingabo guhera mu Gushyingo 2021 kugira ngo zirwanye umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomokayo.

Ati: “Mbirwa ko ikibazo kiri gukemuka, ariko nikidakemuka kubera impamvu, kuko twacecekesheje icyo muri Congo, tuzoherezaho ingabo nyinshi. Nk’uko twabigenje muri Congo, tuzoherezayo ingabo zizatanga umusaruro. Ku mubare atari ku izina gusa.”

Uganda ni igihugu cya kabiri kiri muri EAC kigiye kohereza ingabo muri Cabo Delgado, inyuma y’u Rwanda rumaze koherezayo zigera ku 2000 rwazoherejeyo guhera muri Nyakanga 2021.

Izi ngabo ziyongera ku zindi z’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC) Mozambique ibarizwamo, na zo zagezeyo mu mwaka ushize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *