Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Burayi buvuga ko u Burusiya bwabujijwe kwitabira amarushanwa ya Euro 2022 y’abagore muri iyi mpeshyi, mu gihe amakipe yo mu Burusiya nayo azahagarikwa mu marushanwa ya UEFA ataha.
UEFA yatangaje ko icyifuzo cy’u Burusiya cyo kwakira amarushanwa ya Euro 2028 cyangwa Euro 2032 na cyo kitemewe ubu.
Ibihano biraza mu gihe u Burusiya bukomeje gutera Ukraine.
Muri Gashyantare, amakipe yo mu Burusiya n’amakipe y’igihugu yahagaritswe na FIFA na UEFA “kugeza haje amabwiriza mashya”.
Kuri uyu wa Mbere, UEFA yatangaje ko Portugal, yatsinzwe n’u Burusiya mu mukino wo kwishyura, izabasimbura muri Euro 2022, izaba muri Nyakanga nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Ikipe y’igihugu y’u Burusiya y’abagore nayo ntizongera guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2023, mu gihe ikipe y’abagabo ibujijwe muri Shampiyona y’ibihugu 2022-23.
Bazahita bashyirwa kumwanya wa kane mu itsinda rya kabiri ya Ligue B, bivuze ko bazasezererwa nyuma y’icyiciro.
Ihagarikwa ry’aya makipe rivuze ko nta makipe y’u Burusiya y’abagabo n’abagore azagaragara muri Champions League, Shampiyona y’u Burayi (Europa League), cyangwa Europa Conference League muri 2022-23.


