Uganda: Urujijo ku ifatwa rya Katureebe uvugwaho gusebya u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Obed Katureebe, umukozi mukuru mu Kigo gishinzwe itangazamakuru muri Uganda (UMC), u Rwanda rushinja kuribasira ku mbuga nkoranyambaga yiyita Gakwerere yatawe muri yombi n’ubutasi bwa gisirikare (CMI), mu gihe andi makuru avuga ko acungiwe umutekano kubera abantu bashaka kumugirira nabi.

Katureebe yafatiwe mu rugo rwe mu gace ka Kyanja, mu nkengero za Kampala kuri uyu wa Mbere ushize, afatwa n’abantu bitwaje imbunda baturutse muri CMI.

Inshuti ye ya hafi yagize iti “ Abayobozi mu gisirikare bageze mu rugo rwa Katureebe ahagana saa cyenda z’amanywa,”

Aba ngo binjije Katureebe mu modoka bamujyana ahantu hatamenyekanye. Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umuryango wa Katureebe wari ukigerageza gushakisha amakuru ye nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Umwe mu bo mu muryango we ati “ ntituavugana nawe kuva ejo. Telephone ye izwi igendanwa irazimije.”

Umuyobozi wa UMC, Ofwono Opondo abajijwe kuri iki kibazo yahakanye ko afunzwe. Ati “ Ntabwo afunzwe ariko arindiwe umutekano.”

Opondo yakomeje agira ati “ Abantu bashakaga kumugirira nabi. Ari kumwe n’abashinzwe umutekano, bari kumucungira umutekano.”

Opondo yongeyeho ko abashinzwe umutekano babijeje ko mu minsi nk’itanu bazaba bafashe abantu bashaka kugirira nabi Katureebe.

U Rwanda rwavuzwe muri iyi nkuru

Iperereza Chimpreports ivuga ko yakoze, ngo rigaragaza ko Guverinoma ‘u Rwanda yari iherutse kuvuga ko Katureebe yakoreshaga izina rya Gakwerere mu kugaba ibitero kuri Perezida w’u Rwanda.

Kuri facebook Gakwerere akaba azwi nk’umuntu ukunze kwibasira abayobozi b’u Rwanda abashinja ibyaha bitandukanye.

Katureebe ariko yahakanye ko ari we uri nyuma ya konti y’uwiyita Gakwerere.

Ati “ Birababaje cyane kuba nanjye ntazi iby’uwo mu blogger. Nahisemo kudasubiza ibirego byinshi by’abakoresha internet mu Rwanda kubera ko narinzi ko nta ngano y’amagambo yari kunsonera mu gihe ibihugu byombi bigihananye.”

Uwitwa Gakwerere nawe uvuga ko ntaho ahuriye na Katureebe, nawe yavuze ko ari we Gakwerere wa nyawe aho kuba Katureebe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *