Saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo cyo ku wa 2 Gicurasi ni bwo umuturage wo mu mudugudu wa Mugohe, akagari ka Kabuga, mu murenge wa Karambi Akarere ka Nyamasheke, yasanze umusore Twamugize Daniel w’imyaka 24 y’amavuko, amanitse mu giti cya kawa z’iwabo w’uwo musore muri uwo mudugudu, aboheshejwe ikiziriko mu ijosi gikoze muri supaneti yapfuye, ni ko gutabaza ubuyobozi, abaturage n’inzego z’umutekano, zimanura umurambo ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, abantu 4 bahita batabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Amakuru Bwiza.com yahawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuga,Ntihemuka Elias, avuga ko uyu musore wubakaga inzu mu isambu y’iwabo,mu kibanza kiri mu ikawa yimanikiyemo, igiye kuzura, muri metero 15 uvuye iwabo,akaba yabanaga n’ababyeyi be ari umufundi uyu ukaba ari n’umwuga wa se,yasanzwe yimanitse kuri kimwe mu biti by’izo kawa z’iwabo, cyari muri metero 4 gusa uvuye aho yubakaga,akaba nta kindi kiragaragazwa cyamwishe,bigakekwa ko yaba yiyahuye.
Ati: “Nahurujwe n’umuturage saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo cyo ku wa 2 Gicurasi, ambwira ko asanze uwo musore muri kimwe mu biti bya kawa z’iwabo amanitsemo, azirikishijemu ijosi, ikiziriko gikoze muri supaneti yapfuye, nta gikomere afite,mpamagara umukuru w’umudugudu, abashinzwe umutekano mu mudugudu n’izindi nzego zirimo iz’umutekano na RIB, baraza RIB ikora isuzuma ry’ibanze, irangije umurambo ujyanwa mu bitaro bya Kibogora n’ubundi gukorerwa isuzuma.’’
Yakomeje ati: “Ubusanzwe yari umusore ubona utuje, nta kibazo afitanye n’iwabo ngo umuntu abe yakeka ko ari yo ntandaro,nta n’undi tuzi bakigirana, kugeza ubu ku rwego rwacu tukaba tutaragira andi makuru tubimenyaho, kuko twasanze ananaba muri icyo giti cya kawa, icyo kiziriko cyamunize ijosi, amaguru akora ku butaka, bishoboke ko uko icyo giti yari aziritsemo cyagendaga kiremererwa cyamanutse amaguru ye agakora hasi.
Ubuyobozi bw’umurenge bwakomeje kubikurikirana ni bwo bwagira andi makuru arambuye bubitangaho, ariko kugeza ubu twe nta kindi twabivugaho.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’uyu murenge, Karemera Innocent, yabwiye Bwiza.com ko ubwo aya makuru yamenyekanaga, hahise hafatwa abasore 3 bari basangiye inzoga na nyakwigendera mu kabari kari muri uyu murenge, hanafatwa nyr’akabari mu rwego rw’iperereza, amakuru aturuka muri abo basore ngo akavuga ko bishoboka kuba ngo yari yarateye inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure wo mu murenge wa Kirimbi uhana imbiie n’uyu, yabona bishobora kumushyirisha mu gihome cy’igihe kirekire agahitamo kubirangiza yiyahura,ayo makuru ariko akaba agikorwaho iperereza,abari bafashwe bahita barekurwa basanze ntaho bahuriye n’uru rupfu.
Ati: “Nubwo amakuru y’ukuri y’iperereza atarajya ahagaragara ariko igishoboka ni uko ashobora kuba yiyahuye kuko na se yatubwiye ko icyo kiziriko yasanzwemo ari icy’inka yo muri urwo rugo, kuba kandi hari haguye imvura bagasanga aho yari amanitse nta bindi bimenyetso bigaragaza ko hari hari abandi bantu, nk’ibirenge byabo cyangwa ikindi, bituma benshi bemeza ko yaba yiyahuye.’’
Yakomeje ati: “Mu makuru atangwa na bagenzi be bari basangiye inzoga, banavuga ko ashobora kuba yari yanasinze, ni uko ngo ashobora kuba yari yarateye inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure wo mu murenge wa Kirimbi, icyakora tukaba tutaramumenya neza, iperereza rigikomeje ngo hamenyekane amakuru y’impamo kuri uru rupfu,niba koko n’uwo mukobwa ahari anamenyekane, abari bafashwe bakaba bahise barekurwa kuko basanze ntaho bahuriye n’uru rupfu.
Mu nama yahise ikoreshwa abaturage,twabasabye gutuza bakareka gukeka byinshi bitari byo bishobora no kubatezamo intugunda, bakareka abashinzwe iperereza bagakora akazi kabo,ikizavamo bakazakimenyeshwa.’’
Uyu musore yiyahuye hari hashize iminsi mike mu murenge wa Macuba uhana imbibi n’uyu polisi iharasiye abasore 2 bakekwagaho kwica umukobwa witwaga Nyampinga Eugénie wo mu murenge wa Kirimbi na wo uhana imbib n’uyu, bahita bapfa, abaturage b’iyi mirenge uko ari 3 baganiriye na Bwiza.com bakavuga ko bababajwe cyane n’uru rubyiruko rubacika kandi rwagombye kuba imbaraga z’igihugu, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere n’ubw’imirenge yabo kuganiriza urubyiruko rw’iyi mirenge, cyane cyane ko ngo hari n’urundi ruyirimo usanga rugaragaza imyitwarire ishobora kuzarukururira ibyago nk’ibi bigenda biba kuri rugenzi rwarwo mu bihe bitari ibya kera, bagasanga ari imbaraga zibacika zagombye guhindurwa zigakoreshwa neza.
Nyakwigendera yashyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Gicurasi.




