Umugabo w’umukerarugendo witwa Zhang yashwanyagujwe n’ingwe zo muri parike yari yagiye gusura n’umuryango we ubwo yageragezaga kurira uruzitiro rwa parike ngo yinjire nta mafaranga atanze.

Uyu mugabo wo mu gihugu cy’u Bushinwa wari uri kumwe n’umugore n’abana yanze kwishyura amafaranga angana n’Amayero 15 gusa ngo ace mu marembo yabugenewe aho abandi ba mukerarugendo binjirira baje gusura izo nyamaswa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mugabo utahiriwe n’umugambi we wo gusesera ngo ahurire n’umuryango we imbere mu kigo aharindirwa izo nyamaswa hazwi nka ZOO, yahise asanganirwa n’ingwe 3 zimushwanyaguza nta n’intambwe 20 aratera zimushwanyaguriza mu maso y’umugore we n’abana basigara bonyine ndetse n’abandi bantu bari bagiye gusura izo nyamaswa.
Uyu mugabo yuriranye n’abandi 2 kubw’amahirwe macye ntiyabasha kugera aho yaajyaga kuko yariwe n’ingwe.

Uyu mugabo yari yanyuze inzira ubusanzwe inyurwamo n’abantu baseseye badashaka kwishyura ngo bajye ahabugenewe babashe gusura inyamaswa nk’uko bisanzwe.
Abari inyuma ye bashaka kurira bahise basubika umugambi bari bafite kubera ibyo bari bamaze kwibonera n’amaso yabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Zhang yasize umugore n’abana 2 bo bari banyuze inzira isanzwe bishyuye amafaranga yo kwinjira muri parike mu gihe imwe muri izo ngwe nay o yishwe irashwe n’abarinzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


