fara1-2.jpg

Perezida Ndayishimiye yagize umukinnyi Francine Niyonsaba Ambasaderi Udasanzwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagize Umurundikazi ukina umukino wo kwiruka, Francine Niyonsaba uzwi nka Fara, Ambasade Udasanzwe w’igihugu ku Isi yose.

Icyemezo kigira Fara Ambasaderi Udasanzwe cyashyizweho umukono ku wa 29 Mata 2022 na Perezida Ndayishimiye, Minisitiri w’Intebe Alain-Guillaume Bunyoni na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubufatanye mu iterambere Albert Shingiro, gisohoka kuri uyu wa 4 Gicurasi.

Amaze kubona iki cyemezo, Niyonsaba yashimiye byimaze Perezida Ndayishimiye ku bw’icyizere yamugiriye. Ati: “Ngira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane bivuye ku mutima ushima, Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu cyacu cy’u Burundi General Evariste Ndayishimiye ku nshingano idasanzweampaye yo kuba uhagararira u Burundi udasanzwe ku Isi hose.”

Uyu Murundikazi yijeje Perezida Ndayishimiye ko azakomeza guhesha ishema igihugu cye mu mahanga. Ati: “Binteye imbaraga zidasanzwe kandi niyemeje gukomeza ntera ishema u Burundi mu mahanga.”

Francine Niyonsaba yamamaye mu mwaka ushize ubwo yegukanaga amarushanwa mpuzamahanga y’umukino wo kwiruka akomeye ku Isi, arimo iryo kwiruka ku ntera ya metero 3000 ryabereye i Paris, iryo ku ntera ya metero 5000 ryabereye i Brussels mu Bubiligi, iryo ku ntera ya metero 2000 ryabereye i Zurich mu Busuwisi tariki ya 14 Nzeri, aho yaciye agahigo ko gukoresha igihe gito.

Aya marushanwa hamwe n’irindi ry’ibilometero 15 ryabereye i Sevilla muri Espagne yegukanyemo umwanya wa gatatu, yatumye ubuyobozi bw’intara ya Bujumbura bumutegurira ibirori byo kumwakira mu cyubahiro gikwiye uwahesheje igihugu ishema, byitabiriwe n’abo mu byiciro bitandukanye, ashyikirizwa n’igikombe cy’ishimwe.

Soma inkuru yabanje kuri Fara hano https://www.bwiza.com/?Francine-Niyonsaba-yakiriwe-nk-Umwamikazi-nyuma-yo-guhesha-igihugu-ishema
fara1-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *